RFL
Kigali

Usibye kurwara, Uncle Austin yaririmbiye i Musanze muri PGGSS8 yaraye agize ibyago

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/06/2018 9:01
0


Ku wa 2 Kamena 2018 ni bwo mu karere ka Musanze habereye igitaramo cya kabiri cya PGGSS8, muri iki gitaramo Uncle Austin yaririmbye arwaye bikomeye gusa nyuma y’amasaha make igitaramo kirangiye Inyarwanda twaje kuvumbura andi makuru yuko yaririmbye yapfushije umuntu mu muryango.



Ubwo Uncle Austin yari akirangiza igitaramo, yatangarije abanyamakuru ko mu by’ukuri nubwo yaririmbye ariko yari arwaye bikomeye, cyane ko yagiye muri iki gitaramo avuye kwa muganga aho yari yagiye kwivuza malariya ndetse na Grippes zari zamuzonze. Icyakora nta muntu wari wigeze amenya ko usibye uburwayi uyu muhanzi yanaririmbye nyamara yari yamenye inkuru y’incamugongo yo kubura umwe mu bo mu muryango we.

REBA UKO UNCLE AUSTIN YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I MUSANZE

Uncle Austin yari yapfushije se wabo umwe mu babanye nnawe mu bwana bwe. Nyakwigendera Wandera Sam yitabye Imana aguye muri Uganda. Yari atuye muri Uganda akaba yaratabarutse ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018. Icyakora ubwo yitabaga Imana ngo ntabwo abo mu muryango wa Uncle Austin bigeze bifuza kubimubwira kugira ngo batamwicira irushanwa cyane ko bari babizi ko mu masaha make aba atangiye guhatana muri PGGSS8.

Austin

Uncle Austin mu mujyi wa Musanze

Uncle Austin yabwiye Inyarwanda.com ati”Bari babimpishe ngo bitagira ingaruka ku irushanwa ryanjye, icyakora nyuma murumuna wanjye arabimbwira, nta yandi mahitamo nagombaga kubanza ngakora akazi kuko nari nageze i Musanze ariko urumva nari mfite agahinda kenshi.” Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda ko atagize n'amahirwe yo kujya gushyingura cyane ko yavuye i Musanze arwaye bikomeye, gusa yatangaje ko ari gutekereza uko yajya i Bugande mu gihe cyo gukura ikiriyo.

REBA HANO IBYO UNCLE AUSTIN YATANGAJE NYUMA Y'IKI GITARAMO CY'I MUSANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND