RFL
Kigali

Usher yaciwe hafi miliyari azira kwanduza umugore imiburu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/07/2017 17:36
0


Umuhanzi Usher Raymond ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu myaka yatambutse, aherutse gucibwa akayabo ka miliyoni n’ibihumbi 100 by’amadolari ($1,100,000) azira kuryamana n’umugore akamwanduza imiburu (herpes).



Umugore utigeze wifuza ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru Radar Inline ko yandujwe imiburu idakira (herpes) na Usher ku bushake, dore ko Usher yabonanye n’uyu mugore inshuro nyinshi batikingiye akaba yari yaramwijeje ko yisuzumishije agasanga nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina irangwa mu mubiri we. Ibi ariko ntibyari ukuri kuko Usher yari amaze imyaka myinshi aziko arwaye iyi ndwara n’ubwo atagaragazaga ibimenyetso.

Ngo uyu mugore akimara kubwirwa ko iyi ndwara idakira, yagize indwara y’agahinda gakabije no kwiyumva nk’uwangijwe ku mubiri no ku mutima. Akimara kumenya ko yanduye iyi ndwara yatanze ikirego ndetse ngo afite ibimenyetso byinshi birimo ubutumwa bugufi n’amajwi bavuganiye kuri telefoni na Usher, uyu muhanzi akaba yaramusabye imbabazi ndetse amwizeza ko azamwitaho akanamufasha mu buryo bwose bushoboka.

Leta ya California, ahaciriwe urubanza, yemeza ko umuntu wese wanduza undi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina abizi neza kandi abishaka agomba kubihanirwa n'amategeko ndetse ngo aba akoze icyaha.

Usher yanduje umugore imiburu idakira (herpes) bimucisha arenga miliyoni y'amadolari

Aha Usher yahise yiyemeza kwishyura amafaranga yose uyu mugore yakoresheje yivuza, hanyuma nyuma aza no kumuha impozamarira ya $1,100,000, ni ukuvuga hafi miliyari y’amanyarwanda (923,752,500). Usher yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Love In This Club, Climax, Without You, Moving Mountains n'izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND