RFL
Kigali

Ushaka gutereta Wilbroda abanza guhabwa uburenganzira n’umuhungu we w’imfura

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/08/2018 19:30
0


Uwaba atekereza gutereta Jacquey Nyaminde uzwi nka Wilbroda wese azabanza kubyumvikanaho n’umuhungu we w’imfura kuko ntacyo yavugana nawe atabimuhereye uruhushya.



Wilbroda ni umubyeyi ufite umwana umwe w’umuhungu witwa Xolani Amin Okello. Uyu mubyeyi akaba azwi nk’umunyamakuru wakunzwe cyane kuri Milele FM ndetse akaba ari n'umukinnyi wa fiime. Yatandukanye n’umugabo we babyaranye umuhungu we w’imfura babyumvikanyeho bararekana buri wese aca inzira ze. Mu minsi yashize, yagize igishyika ubwo yamenyaga ko umukozi wamukoreraga mu rugo yajyaga yonsa umuhungu we iyo yabaga adahari umwana akarira kuko uwo mukozi yabanaga n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

Wilbroda umubyeyi ufite umuhungu umwe

Mu kiganiro Wilbroda yagiranye n’ibiro ntaramakuru bya Nairobi, Nairobi News dukesha iyi nkuru, uyu mubyeyi ahamya cyane ko Francis Ngira, se w’umuhungu we hari uruhare agira ku buzima bw’umwana wabo, bivuze ko amufasha kurera uwo mwana babyaranye aho yagize ati:

Papa we agira uruhare runini mu buzima bwe. Ni umubyeyi mwiza cyane ku mwana we! Mfite izindi nshuti z’abagabo n’abahungu bita cyane ku muhungu wanjye kandi bahora baturi hafi. Byongeye kandi, nanjye nkora ibishoboka byose ngo muhe urukundo n’ibindi byose akeneye mu mikurire ye ndetse nkanasenga cyane.

Wilbroda with her baby daddy Francis Ngira

Wilbroda n'uwari umugabo we Francis avuga ko akigira uruhare ku mwana wabo.

Wilbroda yakomeje avuga ko nta kimwirukansa ngo ashake umukunzi mushya ndetse anasobanura ko iby’inkundo ari umutwaro ukomeye kuri we cyane ko umwanzuro wose yafata agomba kubanza kubinyuza ku muhungu we, “Ubu nta kinyihutisha. Gukundana ni umutwaro ukomeye kuko ushobora guhura numuntu ejo cyangwa ejobundi ukazisanga udashobora no gutuma umuhungu wawe amumenya. Icyemezo gikomeye cyose mfata, gishingira ku mwana wanjye. Niba atari cyiza kuri we, nanjye nticyambera cyiza. Bivuze ngo ushaka kuntereta ni we abanza kunyuraho akabimuhera uburenganzira.”

Wibroda n'imfura ye Xolani Amin Okello






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND