RFL
Kigali

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane muri filime ya City Maid yamaze kwinjira mu itangazamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2018 13:43
5


Diane, uyu azwi nka Mushiki wa Nick muri filime ya City Maid ica kuri TVR amazina ye asanzwe yitwa Usanase Bahavu Jeannette, uretse iyi filime amaze gukina muri filime Umuziranenge n’izindi ndetse yanagaragaye mu ndirimo ya Social Mula yitwa Ku ndunduro. Magingo aya uyu mukobwa yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru.



Usanase Bahavu Jeannette umaze kwamamara mu gukina filime yatangarije Inyarwanda.com ko yamaze no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru kuri Authentic Tv, aho buri wa Gatandatu azajya aba afite ikiganiro cyitwa Christian Celebrity Show kizajya gitambuka kuva saa mbiri z’ijoro kuri iyi Televiziyo ya Gikristo. Uyu mukobwa ngo kuba umunyamakuru si uko yabyigiye ahubwo ni uko ari ibintu akunda ndetse nyuma y’igihe atekereza uko yaba umunyamakuru akaba yarahisemo gukora amahugurwa yamuhaye 'certificat' ari nayo ahereyeho.

JeannetteIkiganiro uyu mukobwa agiye gukora cyatangiye kwamamazwa

Usanase Bahavu Jeannette asanga gukora itangazamakuru bitazabangamira ibyo yakoraga byo gukina filime cyane ko ari imyuga ibiri yajyanisha kandi bigakunda. Usanase Bahavu Jeannette yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko muri iki kiganiro cy’isaha imwe azajya amara kuri iyi televiziyo azajya aba yatumiye abantu b’ibyamamare banyuranye muri Gospel bakaganira ibintu binyuranye harimo na bimwe mu by’amatsiko abakunzi babo baba bafite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imenafofo5 years ago
    Yitwa neza gusa nkabikunda Kd courage turamushyigikiye
  • Fils 5 years ago
    Courage mukobwa mwiza.turabyishimiye
  • Tonny 5 years ago
    Turamukunda turajya turamukurikira Iwacu icyangugu Turamukunda Rwose Bikiramariya utarasamanywe icyaha ajye aramuha umugisha
  • Kiki5 years ago
    Amahirwe menshi nubwo mbona utambaye nkumukirisitu kandi iyo television ariya gi kiristo.
  • Bimawuwa5 years ago
    Christian celebrity wow..nukuvuga utari umukristu ari celebrity ntabwo ari welcome.





Inyarwanda BACKGROUND