RFL
Kigali

USA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl yakorewe amashusho y’indirimbo na Patrick Alis ukorera ba Tekno,Wizkid n’ibindi byamamare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2017 11:42
3


Muri iyi minsi umubare muke w’abakobwa bakora umuziki ni kimwe mu bikunze kwibazwaho, ibi bituma iyo hagize utera intambwe agakora muzika aba ashyigikiwe na benshi mu bakunda muzika. Umunyarwandakazi Magaly Pearl usanzwe uba muri Amerika kuri ubu ageze kure ibikorwa bye by'umuziki.



Mu minsi ishize ni bwo twabamenyesheje ko uyu mukobwa usanzwe ari umuhanga mu gusiga ibirungo byongera uburanga ku ruhu (Make Up) yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere. Kuri ubu rero uyu muhanzikazi w’umunyarwanda uba muri Amerika yamaze gutangariza Inyarwanda.com ko agiye gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Hold Me' ikaba yaranarangiye ndetse n'amashusho yayo akaba yaramaze gufatwa dore ko bizasohokana.

magaly

Hold Me niyo ndirimbo nshya Magaly Pearl agiye gushyira hanze

Aganira na Inyarwanda Magaly Pearl yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yakozwe nanone n’umusore usanzwe utunganya indirimbo wo muri Nigeria witwa Demsa,uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo y’uyu mukobwa ya mbere yise ‘Nyemerera’. Iyi ndirimbo nshya ya Magaly Pearl igiye kujya hanze izasohokana n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Patrick Alis umusore wamamaye mu gufata amashusho ya benshi mu byamamare muri Africa barimo Tekno, Wizkid n'abandi benshi.

magalyMagaly Pearl umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Magaly Pearl winjiye muri muzika vuba ubwo yamaraga gushyira hanze indirimbo ye imwe gusa yagize amahirwe yo gukorana igitaramo na Tekno umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika, iki gitaramo kikaba cyarabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 28 Gicurasi 2017. 

UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA MAGALY PEARL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ayuwe uyu mukobwa ko ari mwiza ahao babakecuru b'ikigali ntibagiye kuyatamo
  • Muvunyi Emma6 years ago
    Ararimba nezacyane pe nakibazo Turikumwe nawe nkatwe abarihanze yu Rwanda kd turamukunda cyn que kukp Ata
  • kasuku6 years ago
    igitangaje niki?





Inyarwanda BACKGROUND