RFL
Kigali

USA: Sajou agiye kumurika Album ye nshya ‘Rap nyayo’ mu gitaramo azafatanya na Kamichi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/02/2018 12:05
2


Umwe mu baraperi bafite izina muri muzika y’u Rwanda ariko wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Sajou kuri ubu ari mu myiteguro y’igitaramo cye cyo gushyira Album ye nshya hanze, iki kikaba ari igitaramo azahuriramo na Kamichi izina riremereye muri muzika y’u Rwanda mu myaka mike itambutse cyane ko uyu nawe asigaye yibera muri Amerika.



Iki gitaramo aba bagabo bombi bagiye guhuriramo kizaba ari icyo kumurika Album nshya ya Sajou iyi akaba yarayise ‘Rap nyayo’, iki kikaba ari igitaramo kizaba tariki 24 Werurwe 2018 ahitwa Dayton ho muri Ohio imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki ni igitaramo kitazaba gihendutse cyane ko kwinjira bizaba ari amadorali 20 mu manyarwanda akaba asaga 16000frw.

Ku bwa Sajou ngo iyi ni album amaze iminsi akoraho kandi yizeye ko izashimisha abakunzi ba muzika ye, iyi ni Album izaba iriho indirimbo 15 aha hakaba nizo yakoreye muri Amerika cyane ko nyuma yuko agiye tariki 8 Ukuboza 2014 Sajou byibuza ubu amaze gukora indirimbo 8 na ndetse eshatu murizo zikaba zifite namashusho. Izi zose zikaba zizaba ziri kuri Album ye nshya yise Rap nyayo.

Abajijwe na Inyarwanda.com niba byibuza kuri ubu nyuma yo kuyimurika muri Amerika atekereza kuba yaza no mu Rwanda akahakorera igitaramo cyo kuyimurika Sajou yatangaje ko mu Rwanda ahavuye muri 2017 ariko nanone yongeraho ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ateganya kuza mu Rwanda nubwo atarabitekerezaho ko yahita akora igitaramo ariko nanone ku bwa Sajou ngo aracyabitekerezaho.

SajouIgitaramo Sajou na Kamichi bazahuriramo

Kamichi uzaririmba mu gitaramo cya Sajou yatangarije Inyarwanda.com ko yiteguye gutaramira abantu ndetse agashyigikira uyu muraperi we avuga ko bamaze igihe kinini cyane ko we ahamya ko babaye inshuti imyaka myinshi ishize dore ko ahamya ko batangiye kuba inshuti z’akadasohoka muri 2009 bityo ngo ninayo mpamvu yemeye kumufasha muri iki gitaramo.

Aha Kamichi wari umaze igihe atumvikana mu bitaramo cyangwa ashyira hanze indirimbo yabwiye Inyarwanda.com ko kuri ubu hari imishinga y’indirimbo inyuranye ari gutegura mu minsi iri imbere akazaba ayirangiza ndetse aha akaba yagize ati” Iyaba atari Sajou sinari kujya ku rubyiniro ntararangiza iyi mishinga y’indirimbo mfite muri studio.”

Sajou ni umuraperi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo zinyuranye zirimo izamamaye nka;Over ground,Umuraperi,Mbera inshuti isanzwe iyi yanakoranye na Butera Knowless,Mpfuye ntaravuka yakoranye na Yverry, n'izindi nyinshi uyu muhanzi yagiye akora zigakora ku mitima yabakunzi b'injyana ya Rap.

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO UYU MUHANZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE 'ITABARUKA RYANJYE'

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • buzz6 years ago
    oya uyu muraperi mureke gukabya izina agite murwanda ni hafi ya ntaryo ahubwo muri kumuha promo
  • ishimwe claude6 years ago
    mugabo serge aka sajou waritukuje wihora iki ingaruka uzazibona





Inyarwanda BACKGROUND