RFL
Kigali

USA: Mfizi Lucky yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Akarabo’- Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2017 15:28
0


Mfizi Lucky umuhanzi mushya mu ruhando rwa muzika yo mu Rwanda, yamaze gushyira hanze amashsuho y’indirimbo ye yise ‘Akarabo’, iyi ikaba igiye hanze nyuma y’indi yakoranye na Umutare Gaby bashyize hanze mu minsi ishize.



Uyu musore usanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye muri muzika nyuma y’igihe akunda kumva indirimbo ndetse agakunda no kuririmba ariko atariyumvisha ko yaba nawe umuhanzi. Aganira na Inyarwanda.com Mfizi Lucky yabwiye umunyamakuru ko ubwo yakoraga indirimbo ya mbere abantu bumvishe uko yaririmbye aribo bamuteye imbaraga cyane cyane inshuti ze zamubwiraga ko nawe yabishobora dore ko yari yakoranye indirimbo na Umutare Gaby usanzwe ari icyamamare.

Usibye iyi ndirimbo yanakoreye amashusho, Mfizi Lucky yabwiye umunyamakuru ko ari gutegura gushyira hanze izindi ndirimbo ku buryo azakomeza guha abakunzi b’umuziki ibihangano byinshi, gusa nanone kimwe n'abandi bahanzi baba muri Amerika ngo agorwa no kubasha gukora indirimbo cyane ko hariya biba bihenze.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'AKARABO' YA LUCKY MFIZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND