RFL
Kigali

USA: K. Rollz, ufite inyota yo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga yashyize hanze indirimbo ye nshya -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/11/2017 14:35
1


K. Rollz ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop na Pop. Nyuma y’imyaka igera ku 8 amaze atangiye muzika, kuri ubu ngo intego ye ni ukumenyekanisha muzika ku rwego mpuzamahanga.



K. Rollz yavukiye mu Rwanda ariko afite umwaka 1 nibwo yagiye kuba muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ababyeyi be. Babanje kuba muri Chicago nyuma baza kwimukira muri Detroit. Yagarutse mu Rwanda muri 2010 ariko n’ubu yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri 2007 nibwo uyu muhanzi ukiri muto yatangiye gukora muzika abifatanya n’amasomo ye. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo z’amajwi 7.’Not now’ niyo ndirimbo ya mbere yakoreye amashusho muri Nzeli 2015. ‘One time ‘ niyo ndirimbo aheruka gushyira hanze ndetse yemeza ko ariyo ntangiriro ye yo kuzamura muzika ye ikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, K. Rollz yatangaje ko impamvu yatinze kumenyekanisha cyane indirimbo afite byatewe n’amasomo yamuzitiraga cyane.

USA

K. Rollz uba muri Amerika

Ati “Amasomo ntiyatumaga mbona umwanya uhagije wo gufata amashusho . Nyuma ya  One Time nzakomeza no gushyira hanze andi mashusho anyuranye. Mfite abantu turi gukorana hano muri Amerika bari kumfasha kumenyekanisha indirimbo zanjye. Mfite icyizere ko hari urwego bizangezaho.”

K.Rollz  avuga ko afite intego yo kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga abinyujije muri muzika.

Yagize ati “ Ndashaka ko u Rwanda rumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Iri navuga ko ari itangiriro. Nzakora uko nshoboye. Uko izina rizazamuka niko nzakomeza no kuvuga ku gihugu cyanjye nkomokamo, u Rwanda.”

Rollz avuga ko ikizamufasha kubigeraho ari impano ye azakomeza kwagura uko iminsi yicuma ndetse akaba afite n’ubundi buryo bwinshi azakoresha butuma indirimbo ze zimenyakana.

Ati “Mfite uburyo bufatika nashyizeho nzakoresha ntahita mvuga aka kanya ahubwo icyo nshaka ni ugushyira imbere ibikorwa nzagaragariza abakunzi ba muzika yanjye.”

K. Rollz avuga ko kwandika indirimbo mu cyongereza aribyo bimworohera, bityo ko aricyo azakomeza kuririmbamo no kwandikamo indirimbo ze. Mama we umubyara niwe umufasha mu bigendanye n’ubushobozi ndetse kuri ubu akaba yaramaze gushinga Label ye ku giti cye yise K’City.

Reba hano amashusho ya One Time ya K Rollz







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    wow aka gahungu ndabona kabishobora





Inyarwanda BACKGROUND