RFL
Kigali

USA: Jay Pac yashyize hanze indirimbo izafasha abafite abakunzi kubataka

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/10/2015 12:24
5


Jay Pac ni umuraperi w’umunyarwanda ubarizwa muri Amerika . Muri iyi minsi avuga ko ari gukora ibikorwa byinshi bizagaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite icyerekezo cyiza muri muzika ko ndetse afite umwihariko n’ubuhanga mu njyana ya Hip Hop.



Mu mezi atatu ashize uyu muhanzi yakomeje gushyira hanze indirimbo zinyuranye. Muri izo harimo ‘Icyo batumva ni iki?’, ‘Ndacyari kwishyushya’ yanakoreye amashusho, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze iyo yise’ Ride ‘ yafatanyije n’umuhanzi  w’umunyarwanda nawe uba muri Amerika , witwa Jean Luc ariko ukoresha izina ry'ubuhanzi rya  JL Intenational. Jay Pac yatangarije inyarwanda.com ko ibi bikorwa byose ari kubikora mu rwego rwo kugaragaza impano n’icyo ashoboye mu njyana ya Hip Hop na Rap. Ati “ Ubundi umuhanzi agaragariza ubuhanga bwe mu bikorwa  n’ibihangano bye, nibyo ndi gukora ariko ahanini nanibanda mu gutanga ubutumwa mu ndirimbo bwafasha abanyarwanda.”

Jya Pac na Jean Luc

Jay Pac(wambaye ingofero ) hamwe na JL International wamufashije kuririmba inyikirizo ya'Ride'

Indirimbo ‘Ride’ Jay Pac akaba atangaza ko yayikoreye abakundana baba bakeneye gutaka abakunzi babo. Jay Pac avuga ko ajya guhimba iyi ndirimbo, inganzo yayikomoye ku mukobwa akunda gusa yirinze kumutangaza izina.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ndacyari kwishyushya'

Jay Pac yatangiye muzika muri 2008. Muri 2009 nibwo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gukomerezayo amazomo ya Kaminuza. Muri Gicurasi, 2015 ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza yashyize hanze Mixtape ikubiyeho indirimbo 13. Uretse gutegura amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, kuri  ubu Jay Pac  atangaza ko ari gutegura ibitaramo binyuranye azakorera mu bihugu nka Canada, u Bubiligi ndetse n’u Rwanda.

Kanda hano wumve indirimbo' Ride' ya Jay Pac  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka8 years ago
    How much does this nigga pays u kugira mumushyireho?! Jmaombi gabanya ruswa, inama nagira uyu nashake akazi umuziki akuna ntawo
  • KoKo8 years ago
    Nkawe koko uvuga wihishe inyuma ya computer. If u ain't got no haters, u aint popin. Keep shinning. Tukuri inyuma. Rwanda
  • kamanzi8 years ago
    Mbega indirimbo nziza!!
  • charles rubayiza8 years ago
    Uyishakire kavideo keza then you hit top in Kigali for sure
  • Muko8 years ago
    akaririmbo kanyuze umutima. Merci





Inyarwanda BACKGROUND