Miss America ni irushanwa ngarukamwaka ry'ubwiza ryitabirwa n'abakobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu cyigero cy'imyaka 17 na 25. Nia Franklin wari uhagarariye Leta ya New York, ni we wegukanye ikamba rya Miss America 2019.
Mu ijoro ryakeye tariki 9 Nzeli 2018 mu birori byabereye muri Atlantic City, New Jersey hatowe umukobwa uhiga abandu uburanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikamba ryegukanwa na Nia Imani Franklin w'imyaka 25 y'amavuko wari uhagarariye Leta ya New York ndetse akaba yaranabaye Miss New York. Abakobwa 51 ni bo bari bitabiriye iri rushanwa. Miss America 2019, Nia Franklin yahembwe ibihumbi 50 by'amadorali y'Amerika.
Ibyishimo byamurenze asuka amarira
Irushanwa Miss America ribaye ku nshuro ya 98, gusa ni ku nshuro yaryo ya mbere ribaye kuva haciwe Bikini. Bikini yaciwe muri iri rushanwa mu ntangiriro z'uyu mwaka mu rwego rwo guha ubwisanzure abashaka kuryitabira bose hatitawe ku mahitamo y’imyambarire yabo. Ni nyuma y'aho hari abakobwa bangaga kuryitabira kubera umwambaro wa bikini babaga basabwa kwambara, waba utawambaye ugatakaza amanota.
Indi mpamvu yatumye izi mpinduka zibaho muri Miss America, ni ubutumwa bunyujijwe kuri email bwavumbuwe ko bamwe mu bakozi bo muri iri rushanwa bohererezaga abandi bantu bwerekeye ubuzima bwite bw’abitabiriye irushanwa, ibi bikajyana n’aya mafoto ya bikini abagaragaza uko bateye. Miss America 2019, Nia Franklin yashimiye cyane abategura Miss America baciye Bikini avuga ko byatinyuye abakobwa benshi na cyane ko hari benshi ngo bamwegereye bamugisha inama y'uko nabo bajya mu irushanwa ry'ubwiza.
AMAFOTO
Cara Mund wabaye Miss America 2018 ni we wamwambitse ikamba
TANGA IGITECYEREZO