RFL
Kigali

Urwenya rwa Kanyombya, gucana inyuma kw'abashakanye nibyo bikubiye mu mashusho ya'Munsi y'umukandara' ya Naason- Video

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/01/2015 11:33
0


Umuhanzi Naason yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Munsi y’umukandara’ avuga ko iri mu ndirimbo ze z’ amashusho zamuhenze cyane. Muri iyi ndirimbo hakaba hagaragaramo urwenya rwa Kanyombya, abashakanye bacana inyuma ndetse n’abapasiteri bashuka abayoboke b’amatorero yabo bashaka kubasambanya.



Ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, umuhanzi Naason yadutangarije ko iri mu mashusho y’indirimbo ze yamuhenze ariko yirinda kudutangariza amafaranga yayitanzweho.

Kanyombya

Umuhanzi Naason n'umunyarwenya Kanyombya

Yagize ati “Iyi video nayikoze ku bufatanye na CB Records kuri ubu mbarizwamo akaba ari nayo iri kumfasha mu bikorwa byanjye bya muzika . Urebye yaraduhenze kuko twashakaga kugeza ku bantu igihangano gifite ireme .Umubare w’amafaranga wo sinapfa kuwuvuga, gusa  icya ngombwa ni uko  abafana tubagejejeho  amashusho meza nkuko twari twabibasezeranyije.

Umuhanzi Naason yongeyeho ko ahamya ko amashusho y’indirimbo ‘Munsi y’umukandara’ abona azishimirwa n’abakunzi ba muzika ye , by’umwihariko abakunda muzika nyarwana nkuko n’ubundi bagaragaje gukunda iyi ndirimbo igisohoka mu buryo bw’amajwi.

Naason

 Umuhanzi S/SGT Rober na we ari mubafashije Naason mu mashusho ya 'Munsi y'umukandara'

Uretse urwenya rwa Kanyombya, mu mashusho y'idnirimbo 'Munsi y'umukandara' hagaragaramo umuhanzi S/SGT Rober ndetse n'umunyamakuru Lil Pac.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Munsi y'umukandara

Indirimbo ‘Munsi y’umukandara’ yakozwe na Producer Trackslayer , itunganywa mu buryo bw’amashusho na Bagenzi Bernard.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND