RFL
Kigali

Ubukwe bwa Riderman na Miss Agasaro Nadia ku isonga mu nkuru z'ibyamamare zavuzwe cyane mu kwezi kwa Nyakanga - URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2015 8:50
1


Mu kwezi kwa Nyakanga duteye umugongo, hari inkuru zagarutsweho cyane mu itangazamakuru zivuga ku bantu b’ibyamamare batandukanye ba hano mu Rwanda bitewe n’uburemere bw’ibyabaga bibavugwaho.



Kuri uru rutonde rw’inkuru 7 twabatoranyirije ziza ku isonga, harazaho izavuzwe ku bahanzi, kuri ba nyampinga n’abandi batandukanye bagiye bagarukwaho cyane mu itangazamakuru ryaba iryandika, irivuga ndetse n’irikoresha amashusho.

1.Ubukwe bw’umuraperi Riderman n’umugore we Miss Agasaro: Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki, umuraperi Riderman akarushingana na Miss Agasaro Nadia Farid bagasezerana imbere y'Imana dore ko bamaze kubyemererwa n'amategeko y'u Rwanda, aba bombi baza ku isonga mu bantu bavuzweho cyane mu kwezi kwa Nyakanga 2015 nyuma y’ibyumweru bike batangaje ko bari mu rukundo ndetse ko bitegura ubukwe buzaba tariki ya 16 Kanama 2015.

Riderman

Riderman n'umugore we Agasaro Nadia Farid ubwo basezeranaga imbere y'amategeko

Riderman

riderman

Riderman

Riderman na Agasaro Nadia bagize ibirori byiza byo gusaba no gukwa, uyu murapera yambika impeta umukunzi we apfukamye hasi amureba mu maso

2.Urupfu rw’umuhanzi Mwitenawe Augustin: Umuhanzi Mwitenawe Augustin wamenyekanye mu ndirimbo za karahanyuze yitabye Imana ku mugoroba w'uyu wa gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2015 azize uburwayi. Urupfu rwe rwababaje abanyarwanda benshi by’umwihariko  abakunzi ba muzika nyarwanda.  Mwitenawe Augustin wari ufite imyaka 60 y’amavuko ni umuhanzi wamenyekanye cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Azwi mu ndirimbo za karahanyuze nka Wimfatanya n'akazi (Nta rurabo rutoha rutuhiwe, nta je t'aime inzara igutema amara), Nzoga iroshya, Uzaze nawe urore, Feza n’izindi.

Umuhanzi Mwitenawe Augustin yaratabarutse

3.Gufungwa kwa Miss Sandra Teta: Sandra Teta wamenyekanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse akaba yarabaye igisonga cya mbere cya Miss SFB 2011 (kuri ubu yitwa CBE), tariki ya 22 Nyakanga 2015 nibwo yatawe muri yombi azira guha umucuruzi Nkusi Godfrey sheki itazigamiye ya Miliyoni hafi eshanu. (4.800.000Frw). Nyuma y’iminsi 6 nibwo Miss Sandra yafunguwe by’agateganyo bitewe n’uburwayi ngo yari afite ndetse na nyuma yo kumvikana na Nkusi Godfrey.

Nyampinga Sandra Teta

4.Babou G yaba ari kwiyitirwa n’abandi bantu: Muri uku kwezi kwa Nyakanga, hongeye kuvugwa cyane inkuru ya Babou G aho habonetse uhamya ko ariwe Babou G wiyeretse itangazamakuru ariko abantu batandukanye bakamushidikanyaho ndetse na Yohana Umubatiza watangaje inkuru ya mbere kuri Babou G akaba aherutse kubwira inyarwanda.com ko agiye kwishakira Babou G wa nyawe. Abasore bakoranaga na Babou G i Nyacyonga ari naho Yohana Umubatiza yamusanze nabo baherutse gutangaza ko uherutse kuvugana n’itangazamakuru atari Babou G bakoranye nawe.  

Babou G wa mbere(iburyo), Babou G uherutse kwigaragaza(ibumoso)

5.Agasaro Diane umufana wa Bruce Melody amushinja kumutera inda akamutererana: Umukobwa witwa Agasaro Diane atwite inda y’amezi 8 ahamya ko ari iya Bruce Melody ariko we akabihakana yivuye inyuma. Iyi nkuru y’aba bombi yagarutsweho cyane mu itangazamakuru muri uku kwezi kwa Nyakanga.  Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri Bruce Melody yibarutse umuhungu yabyaranye n’umukobwa yateye inda agahita amugira umugore mu buryo butemewe n’amategeko.

Bruce Melody akomeje gutamazwa bikomeye n’umukobwa umushinja inda

Agasaro Diane ashinja Bruce Melody kumutera inda akamutererana

6.Miss Kundwa Doriane yavuzweho kwiba umwanya wa Miss Uwase Vanessa:  Miss Kundwa yagiye  mu marushanwa ya FESPAM 2015 hatangazwa ko yibye umwanya w’igisonga cye Nyampinga Uwase Vanessa. Uwase yavuze ko yatunguwe no kubona ari Kundwa ugiye mu gihe ari we wari waratoranyijwe kuzaserukira u Rwanda. N’ubwo atagize amahirwe yo kwegukana intsinzi, Kundwa Doriane yanyomoje abamushinjaga kwiba umwanya wa Uwase avuga ko habayeho gutumirwa kwa Uwase, ariko ko nawe yari yaratumiwe nka Nyampinga.

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yiseguye kubakekaga ko yatwaye umwanya wa Miss Vanessa

7.Bombori Bombori muri ADEPR, nyuma ya EPEMR haje UDEPR: Iyi nkuru nayo yavugishije benshi aho umwe mu bakristo b’iri torero witwa Kavamahanga  yatangije umuryango yise Filadelphia International ndetse akanavuga ko agiye gutangiza itorero ryitwa UDEPR ariko rikaba rishinjwa na bamwe kuba idini y’ikuzimu ndetse n’ubuyobozi bwa ADEPR bukaba buhamya ko iyi Minisiteri itemerewe gukorera mu itorero. Ibi bibaye nyuma ya EPEMR nayo yamaganiwe kure na ADEPR. 

Kavamahanga(iburyo) watangije umuryango Filadelphia, Rev Sibomana(hagati)uyobora ADEPR na Samson Gasarasi wayoboraga EPEMR(ibumoso)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 07221755658 years ago
    vicars babiganireho kbs kiko nt ibikwiye





Inyarwanda BACKGROUND