RFL
Kigali

Urutonde rw'indirimbo 15 nshya wakumva ku inyarwanda.com hamwe n'amwe mu makuru azerekeyeho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/09/2014 11:21
4


Buri cyumweru dusanzwe tubagezahourutonde rw’indirimbo nshya ziba zatugezeho hamwe n’amakuru azerekeyeho. Nyuma y’uko mu cyumweru cyabanjirije icyo twasoje hari hasohotse indirimbo nke bigatuma tutabagezaho uru rutonde, ubu turabagezahourutonde rw’ indirimbo 15 zasohotse muri ibi byumweru bibiri bishize.



Umuraperi Riderman, abahanzi nka Two 4real, Dream boys, Charly&Nina, Dr Claude, Makanyaga Abdoul, Peace, Jack B, Naason n’abandi akaba ari bamwe mu bashyize hanze indirimbo.

1.Proudly African na Drama za Riderman, ni indirimbo ebyri nshya zizaba ari zimwe mu zigize album nshya y’umuraperi Riderman, imwe iri mu rurimi rw’icyongereza ariyo proudly African ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko uyu musore atewe ishema no kuba umunyafurika akanakangurira abandi banyafurika guharanira iterambere ry’uyu mugabene, naho indi akaba ari Drame iri mu rurimi rw’igifaransa iyi akaba ari nayo yitiriye album ye nshya arimo akoraho kuri ubu.Izi ndirimbo zikaba zarakorewe muri studio y’uyu muraperi zikozwe na First boy afatanije na Fazzo.Ikindi ni uko izi ndirimbo zanasohokanye n'amagambo yazo(Lyrics).

Reba amagambo y'indirimbo 'Drame'

Reba amagambo agize indirimbo 'Proudly african'

2.Umbona ute ya Two 4real ft Teta, iyi ni indirimbo yatunganyijwe na producer Trackslayer ayikoreye itsinda rya Two 4 real risanzwe rinabarizwamo umuvandimwe we Idan. Iyi ndirimbo Two 4 real bakaba bayikoranye na Teta ndetse bakemeza ko amashusho yayo nayo bagiye guhita bayakora byihuse.

na

3. Turambarana ya Charly&Nina ft Social Mula, ni indirimbo nshya y’itsinda ry’abakobwa Charly na Nina bakiri bashya mu ruhando rwa muzika kuko bihuje muri uyu mwaka  gusa bakaba bakomeje kugaragaza ingufu muri aya mezi. Iyi ndirimbo bayitukorewe na Piano bayifatanyamo na Social Mula, nabo bakaba batangaza ko bagiye guhita bayifatira amashusho.

ma

Charly & Nina

4.Nzakuraza ya Super lavel ft Jay Polly ni indirimbo ihurije hamwe abahanzi bose bakorera umuziki ndetse bakabarizwa mu nzu ya muzika ya Super level, ni ukuvuga Urban boys, Bruce Melody, Fireman na Mico, aho bahamagaye umuraperi Jay Polly bagafatanya iyi ndirimbo

5.My baby ya Dr Claude iyi ni indirimbo nshya ya Dr Claude yasohoye mu byumweru bibiri bishize, akaba yarayitunganyirijwe na producer Clement.

6.Warakoze ya Dream boys ni indirimbo itsinda rya Dream boys ryasohoye nyuma gato yo gusoza urugendo rwa Primus Guma Guma IV. Iyi bakaba barayikorewe na producer Clement muri Kina music ari naho basanzwe babarizwa.

7.Akira urumuri ya Makanyaga Abdoul, ni indirimbo yakozwe ku bufatanye na rwiyemezamirimo washinze band abarizwamo we na Jay Polly na Kipeti n’abandi bahanzi biganjemo abibanda ku njyana n’umudiho bya Kinyarwanda, akaba ari imwe muzifashishwa mu bitaramo ateganya kubajyanamo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika

8. I love you ya Peace ni indirimbo nshya y’urukundo, Peace yatunganyirije muri Future record hamwe na producer David ari nawe basanzwe bakorana. Uyu muhanzi muri uyu mwaka ukomeje kugaragaza ingufu akaba atangaza ko agiye guhita afata amashusho y’iyi ndirimbo

9.Aye ahh ya Jack B ni indirimbo yatunganyijwe na producer Trackslayer urimo ukorana cyane na Jack B muri iyi minsi.Uyu mu producer atangaza ko iyi ari imwe mu ndirimbo yakunze cyane mu ndirimbo zose yakoreye Jack B

10. Ntunsige ya Jaasi Kambeere, uyu ni umuhanzikazi mushya winjiye mu ruhando rwa muzika, akaba ari na murumuna wa Liza Kamikazi. Uyu mukobwa avuga ko aje nta gusubira inyuma akaba agiye gutera ikirenge mu cya mukuru yibanda ahanini mu guteza imbere umuco nyarwanda biciye mu buhanzi. Iyi niyo ndirimbo ye ya mbere ikaba yakozwe na Jay P.

ans

Jaasi, isura nshya mu ruhando rwa muzika nyarwanda

11.Icupa ya Naason, ni indirimbo nshya uyu muhanzi asshyize hanze, ndetse akaba yanamaze gufata amashusho yayo

12. Uruyenzi ya Gisa ni indirimbo nayo imaze ibyumweru bibiri iri hanze ikaba yaratunganyirijwe muri Kina music hamwe na producer Clement

13.Mabuja ya Ganza ni indirimbo nshya yatunganyirijwe muri Infinity hamwe na producer Fazzo

14.Itabaruka ryanjye ya Sajou ni indirimbo nshya ivuga igitekerezo cy’uyu musore usanzwe amenyerewe mu ikinamico Urunana ku izina rya Nizeyimana. Muri iyi ndirimbo ye aba agaruka ku buryo yumva bizaba bimeze namara kuva ku isi ya bazima. Nyuma yo gushyira ahagaragara iyi ndirimbo Sajou akaba yaraje guhita agirana ibibazo na Neg G amushinja ko mu gukora iyi ndirimbo yaba yaragendeye ku gitekerezo cy’indirimbo nawe yateganyaga gusohora muri iyi minsi gusa Sajou we akabihakana akavuga ko icyabaye ari uguhuza igitekerezo cy’indirimbo.

15.Don’t stop ya Jimmy Mo ft Dany Nanone, iyi ni indirimbo nshya ya Jimmy Mo, umusore mushya mu ruhando rwa muzika nyarwanda wari usanzwe ari umubyinnyi. Uyu muhanzi urimo ufashwa cyane na producer Rachid akaba yafashijwe na Dany Nanone muri iyi ndirimbo ye nshya.

ssm

Jimmy Mo nawe ni mushya mu muziki

Uru rutonde rushingiye ku gihe indirimbpo zagiye zitugereraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyiteka emmanul4 years ago
    mujye mukome za kutubahafi murimuzika turabemera mwaziye igihe
  • veniste ndayubah4 years ago
    nivyiza
  • umuhoza4 years ago
    nkunda abahanzi
  • Maombe Olivier4 years ago
    Kuzamura abahanzi nyaryand





Inyarwanda BACKGROUND