RFL
Kigali

Urutonde rw'bahanzi nyarwanda bafite impano n'ubuhanga ariko batabona umusaruro ujyanye n'ibyo bakora

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/09/2014 11:55
16


Muzika nyarwanda irimo kugenda itera imbere mu buryo bugaragara, hari abahanzi nyarwanda benshi basigaye batunzwe n’amafaranga bakura mu muziki ariko kandi hari abandi bahanzi benshi bagaragaza impano n’ubuhanga budasanzwe ariko bikagaragara ko batarabasha gukura umusaruro ufatika muri muzika bakorana imbaraga n’ubuhanga.



Benshi mu banyarwanda n’abakurikiranira hafi ibya muzika babyibazaho, gusa kugeza ubu impamvu nyazo ntiziragaragara nyamara gutera imbere kw’abahanzi bagaragaza impano ni kimwe mu byagira uruhare mu iterambere rya muzika ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange. N’ubwo abahanzi bamaze kuba benshi mu Rwanda, hari urutonde rw’abahanzi bavugwaho ubuhanga buhagije ariko batarakura umusaruro muri muzika bakora. Ese biterwa n’iki? Bipfira he?

Paccy

paccy

Paccy ni umuraperikazi umaze igihe kinini muri muzika nyarwanda, indirimbo ze hafi ya zose zarakunzwe cyane kandi imiririmbire ye ishimwa n’abatari bacye. Indirimbo nka Ese nzapfa?, Umusirimu, Icyabuze n’izindi ni zimwe mu ndirimbo zakunzwe kandi n’ubu zigikunzwe cyane. Kuva yatangira muzika ubu amazemo imyaka irenga ine ariko n’ubwo ajya yitabira ibitaramo rimwe na rimwe, nta bikorwa bya muzika bikomeye ahabwamo icyizere ngo abe yabasha gukuramo amafaranga agaragara ugereranyije n’ibikorwa aba afite cyane ko nta mwaka n’umwe ajya agaragaza ko yacitse intege muri muzika ye.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA PACCY YITWA BANSEKA

Social Mula

mula

Abanyakigali, Agakufi n’izindi, ni zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi Social Mula zikundwa cyane, gusa hari n’abanyarwanda benshi bazi indirimbo ze banazikunda ariko batazi nyirazo. Abakurikirana ibya muzika cyane, bibaza ukuntu uyu muhanzi atajya abasha kwitabira ibikorwa byamwinjiriza amafaranga agaragara nk’uko bigenda ku bandi bahanzi, rimwe na rimwe bivugwa ko abarusha impano n’ubuhanga mu kuririmba.

UMVA HANO INDIRIMBO "ABANYAKIGALI"

Gisa cy’Inganzo

gisa

Gisa ni umuhanzi wagiye akora indirimbo zitandukanye nka Samantha, Isengesho, Rumbiya n’izindi, uyu anaherutse gushyira hanze iyitwa “Uruyenzi” yakoreye muri Kina Music. Uretse indirimbo ze bwite, Gisa yafashije abahanzi bakomeye mu Rwanda cyane cyane abaraperi, nka Ama-G The Black yamuririmbiye inyikirizo y’indirimbo “Uruhinja”, aririmbira Jay Polly mu ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa “Ikosora”, nyamara kugeza ubu abanyarwanda bamuzi si benshi ugereranyije n’ibikorwa bye, ikindi kandi bigaragara ko  nta mafaranga abasha gukura muri muzika ye ajyanye n’umusaruro w’ibikorwa bye.

UMVA HANO INDIRIMBO "URUYENZI"

Umutare Gaby

gaby

Umutare Gaby ni umuhanzi utamaze igihe kinini cyane muri muzika ariko ijwi rye, imiririmbire ye ndetse n’uburyo ateza imbere umuziki we mu buryo bwa Live, ni kimwe mu bigaragaza impano n’ubuganga ashyira muri muzika ye. Gusa kugeza ubu ntabwo arabasha kugera ku ntera ijyanye n’impano ye, dore ko uretse no gutekereza ku mafaranga akura muri muzika, nta n’ibitaramo ajya akunda gutumirwamo bityo abamuzi nawe bakibaza aho byaba bipfira.

UMVA HANO INDIRIMBO "AYO BAVUGA" YA GABY

Serge Iyamuremye

serge

Serge Iyamuremye ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo nka Arampagije, Ntawe Uhwanye nawe, Nta mvura idahita, Amashimwe n’izindi z’uyu muhanzi zirakundwa cyane kandi amaze gushyira hanze album ebyiri ariko ntabwo ibikorwa bye bigaragara bingana n’impano idasanzwe afite. N’ubwo kugeza ubu mu Rwanda abashoramari bataratangira kwitabira gushora imari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye we nta n’ubwo arabona igihembo na kimwe mu bigenerwa abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nawe abibaza aho ibye bipfira bakaba ari benshi.

UMVA HANO INDIRIMBO "AMASHIMWE" YA SERGE

Peace

peace

Peace yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga amarushanwa ya Tusker Project Fame mu mwaka wa 2013. Uyu muhanzi afite ijwi ryiza cyane rikundwa na benshi, ndetse ibi bikaba byaratumye akorana indirimbo n’abahanzi bamaze gukomera mu Rwanda nka Alpha Rwirangira, Christopher, Danny Nanone ndetse na Hope wegukanye Tusker Project Fame iheruka. Uwavuga ariko ko uyu muhanzi atarabasha kubona umusaruro ungana n’imbaraga n’ubuhanga ashyira muri muzika ye ntiyaba abeshye, kuko ibitaramo atumirwamo atari byinshi naho amarushanwa cyangwa ibihembo bya muzika byo kugeza ubu ntabyo.

UMVA HANO INDIRIMBO "I LOVE YOU" YA PEACE

Diplomate

dpg

Nta gushidikanya ko Diptomate afite umuziki ukundwa kandi akorana ubuhanga n’umwihariko bihambaye. Inzu y’ibitabo, Umushonji uguye isari, Umunsi ucyeye, Akotsi k’abatabazi, Ikaramu, Indebakure n’izindi; zagiye zikundwa cyane ndetse amagambo azirimo amara inyota ya muzika abanyarwanda b’ingeri zitandukanye. Gusa kugeza ubu, uyu muhanzi nta bihembo, cyangwa ibindi bikorwa bya muzika bikomeye arabasha gukuramo amafaranga afatika ajyanye n’ibikorwa bye.

UMVA HANO INDIRIMBO "INDEBAKURE"

Ricky Password

password

Rwigema Eric uzwi ku izina rya Ricky Password nawe ni umuhanzi nyarwanda ufite ijwi ryiza n’ubuhanga muri muzika, dore ko anaherutse kubona amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye na muzika mu Bufaransa abifashijwemo n’Ishuri rikuru ry’abafaransa ryamubonagamo impano. N’ubwo ariko agaragaza ubuhanga n’ubunararibonye muri muzika, nta bihembo arahabwa ndetse ntaranashyirwa ku rutonde rw’ababihatanira, n’ibitaramo atumirwamo kugeza ubu bisa nk’aho ntabyo kuburyo imbaraga n’ibikorwa bye bitagaragaza umusaruro ujyanye nabyo.

UMVA HANO INDIRIMBO YA PASSWORD NA FARIOUS

G Bruce

bruce

G Bruce ni umuhanzi ufite ijwi ryiza kandi uzi kuririmba, dore ko anitabazwa n’abahanzi batandukanye ngo abaririmbire inyikirizo z’indirimbo zabo. Uyu muhanzi uretse gufasha bagenzi be, nawe afite indirimbo nyinshi kandi nziza ariko abanyarwanda bazizi cyangwa bamuzi we ku giti cye ni mbarwa, nawe hakaba hibazwa impamvu adatera imbere ngo abashe kugira icyo akura mu muziki we, cyane ko nta bitaramo akunda kugaragaramo ntagire n’ibihembo agenerwa nk’umwe mu banyamuzika bafite impano.

UMVA HANO "URANSIZE" YA G BRUCE

Green P

green

Green P ni umwe mu baraperi bagize itsinda rya Tough Gangs, ndetse akaba akundwa cyane n’abakunzi b’injyana ya Hip Hop. Uyu musore uva inda imwe na The Ben, bagenzi be bose bari kumwe mu itsinda bamaze gutera intambwe ikomeye muri muzika yabo kandi bayikuyemo amafaranga agaragara, dore ko ari nawe utarabasha kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star. Abandi bagenzi be; Jay Polly, Fireman na Bulldogg bose babashije kurya ku mafaranga ya Primus Guma Guma Super Star kandi bagiye babona ibihembo bitandukanye muri muzika, ariko uyu we benshi bibaza aho byaba bipfira ndetse n’ikibura.

UMVA HANO "IKINEGE CYA HIP HOP" YA GREEN P

Queen Cha

cha

Indirimbo nka Windekura, Umwe rukumbi, Isiri, Icyaha Ndacyemera, Kizimyamwoto n’izindi, ziri mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi zakunzwe cyane ariko kandi kugeza ubu nta musaruro ufatika bigaragara ko arabasha gukura muri muzika ye. Ibihembo, amarushanwa n’ibitaramo ntibyahiriye uyu muhanzikazi Queen Cha ufite ijwi ryiza kandi uri mu banyarwandakazi bashoboye muri muzika. Uyu nawe hari benshi bibaza aho bipfira kuba atarabona umusaruro ugaragara uvuye mu muziki we.

UMVA HANO "ICYAHA NDACYEMERA"

TBB

tbb

Itsinda rya MC Tino, Bob na Benjan rizwi nka TBB, ni abahanzi bamaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse ijambo ngo “TBB ni danger” ryasigaye mu mitwe ya benshi, aho usanga bamwe bavuga ngo “Ibintu ni TBB” bashaka kuvuga ko bikaze. Indirimbo nka Vuza Ingoma, Urijijisha, Mbwiza ukuri n’izindi z’iri tsinda zikundwa n’abatari bacye ariko kubona umusaruro uva mu buhanzi bw’aba bahanzi bagaragaza ubuhanga no gukora cyane ntabwo ugaragara. Ibihembo, kwitabira amarushanwa akomeye no gutumirwa mu bitaramo byinshi, nta mahirwe TBB barabasha kubigiramo. Aba nabo bibazwaho cyane kuko bitoroshye guhita umenya aho bipfira.

UMVA HANO INDIRIMBO "MBWIZA UKURI" YA TBB

Gabiro Guitar

gabiro

Gabiro ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite impano, uyu ndetse yanaserukiye u Rwanda mu marushanwa ya Tusker Project Fame mu mwaka wa 2010 aho yabashije no kuza mu bahanzi 6 ba mbere muri aya marushanwa akomeye mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, ibi bikaba byanashingirwaho byemeza ko ijwi, ubuhanga n’imiririmbire ye bikundwa kandi biri ku rwego rwiza. Gusa kugeza ubu, uyu muhanzi ntarabasha kwitabira amarushanwa yo mu Rwanda ndetse nta gihembo cyangwa ikindi gikorwa cya muzika cyamwinjiriza amafaranga agaragara ajya atumirwamo.

UMVA HANO INDIRIMBO "KAROLINA" YA GABIRO NA DREAM BOYS

Elion Victory

elion

Elion Victory ni umuhanzi w'umuhanga kandi ukora ibihangano bigakundwa, uyu kandi ni n'umunyamuzika mu nzego zitandukanye ariko igihe cyose amaze mu muziki, nta gihembo cyangwa irushanwa rikomeye aritabira nyamara urwego rw'umuziki akora rujya rurenga u Rwanda rukagera no mu bihugu nka Kenya aho indirimbo ze zikinwa. Uyu nawe abantu babikurikirana bibaza icyo azira ariko kugeza ubu ntibiramenyekana.

Si aba bahanzi gusa, hari n’abandi bafite ubuhanga ariko hakibazwa aho bipfira. Ese abahanzi bo mu Rwanda babashije gukura amafaranga agaragara muri muzika ni uko ari bo bahanga cyane? Ese abahanga batabasha kubona umusaruro bipfira he? Ni amakosa yabo se? 

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pgm9 years ago
    mwibagiwe p fla fire man bull dog muvuga abatazwi
  • JOHN9 years ago
    Ko mwibagiwe Edouce........
  • unknown9 years ago
    abandi bose ndabyemeye ariko diplomate wapi kbsa, ntako atagizwe byaramunaniye amateka yaramukamanye abura ibyo aririmba ahungira uganda umuntu president yarasigaye yakira ariko akinanirwa
  • unknown9 years ago
    abandi bose ndabyemeye ukuyemo diplomate kbsa byaramunaniye ava mukibuga amateka yaramaze gushira atakibona ibyo aririmba, umuntu na president yarasigaye yakira yarangiza agahita ajya kwihisha uganda
  • kim9 years ago
    Erega bakoze neza bazajya bagurisha ibihangano byabo. Nonese wowe baguhaye amazi ashyushye wayakoramo umutobe? Bakore ibihangano byiza murebe ko batarya amafaranga. Kuba bamwe batabatumira mubitaramo nuko wenda indirimbo zabo babona zidakunzwe. Ntabwo ariko buri muntu uririmba aba abizi cg afite impano
  • ndahimana arcade9 years ago
    none mwatubwira abo byajyiriye akamaro mukatubwira nicyo bajyiye bakuramo thanks.
  • 9 years ago
    sinzi icyo twabyita
  • drogba9 years ago
    serge iyamuremye ndamukunda,social we ni danger nahumure arikuntera ishimishije na gabiro arabizi. usibye ko bose bafite aho bageze ahubwo umuziki ufite ibanga tutazi kabisa. nubwo batavugwa cyane ariko bafite inoti.
  • Jado9 years ago
    Ikikenyeranyo nikiza gusa muzakore nurwabaterimbere batabikwiye batazanamenya nokuririmba ruyobowe na Young grace.
  • adam 9 years ago
    mu Rwanda hari abahanzi bake muri abobake harimo Frankie Joe na Elion victory
  • moree9 years ago
    Paccy yaragowe kabisa haragakobwa ntavuze izina katazi live namba kazamurwa na ruswa gusa niko konyine kavugwa birarambiranye giti nicike nahubundi karayenze
  • moree9 years ago
    Paccy yaragowe kabisa haragakobwa ntavuze izina katazi live namba kazamurwa na ruswa gusa niko konyine kavugwa birarambiranye giti nicike nahubundi karayenze
  • 9 years ago
    g.bruce afite impano itari iyahafi aha!
  • dada9 years ago
    Ariko mwagize ngo ni ugupfa kuba umu star !erega ni destin ! nka diplomate igihe yahereye ntiyakabaye ari icyamamare uretse ko ibyo aririmba nta kigenda!
  • Annonymous9 years ago
    Ibya muzika nyarwanda byo ntawamenya! Kd abo bafasha kuririmba za chorus, nibo batuma indirimbo zigira injyana nzima kd nziza! Ubund abo baba bafashije bakanabibagirwa ntibanabatumire mubitaramo ngo batavaho bamenyekana kubarusha! Nakenga rata numva amajw adasanzwe muri za hip hop nkayoberwa! Njye hip hop nyinshi niyumvura za chorus gusa ibindi sinabyumva. Courage bakomeze bakore cyn ntirirarenga!
  • love KHIZZ1 year ago
    ariko koko dushyize muri logic KHIZZ Kizito wamenyekanye mu ndirimbo nka uwagukurikira, ifoto, ndakunzwe ntakuntu Khizz ataboneka n,impano afite murakoze





Inyarwanda BACKGROUND