RFL
Kigali

Urutonde rw’abaririmbyi b’abanyarwanda bazwiho n’impano yo gukina amafilime

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:7/10/2015 10:32
1


Hirya no hino ku isi, bijya bibaho ko abaririmbyi bafatanya uyu mwuga wabo no gukina amafilime, ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari n’ababaye ibyamamare muri ibi byombi. Mu Rwanda naho, n’ubwo bitaratera imbere cyane ariko abaririmbyi nabo batangiye kugenda bakina amafilme atandukanye.



Mu bahanzi nyarwanda bazwiho impano yo kuririmba, hari bamwe muri bo bagiye bagerageza no gukina amafilime ndetse kugeza n’ubu hakaba hakiri ababigerageza, n’ubwo sinema nyarwanda itarabasha kugera ku rwego rwatuma itera imbere cyane ngo babashe kuba ibyamamare muri sinema nk’uko baba bamaze kumenyekana muri muzika. Muri iyi nkuru, turabagezaho bamwe mu bahanzi nyarwanda bagerageje gukina na filime.

1. Miss Shanel

shanel

Nirere Ruth wamamaye ku izina rya Miss Shanel, azwi nk’umuhanzikazi wagiye akora indirimbo zitandukanye zigakundwa cyane, ndetse yanize amasomo ajyanye na muzika mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho aba. Uretse muzika ariko, Miss Shanel yagiye anagaragara muri sinema, cyane cyane muri filime zatangaga ubutumwa bujyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Imwe muri filime Miss Shanel yakinnyemo, ni iyitwa “Long Coat” yanditswe ikanayoborwa na Bamporiki Edouard, uyu akaba ari depite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, akaba n’umukinnyi w’amafilime ndetse n’uw’amakinamico uzwi nka Tadeyo mu ikinamico Urunana.

2. Mani Martin

mani

Umuririmbyi Maniraruta Martin wamamaye muri muzika nyarwanda nka Mani Martin, azwi cyane mu ndirimbo Urukumbuzi, My Destiny, Intero y’amahoro, Idini y’ukuri, Ideni, Akagezi ka Mushoroza n’izindi zitandukanye zatumye amenyekana mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, dore ko anafite agahigo ko kuba indirimbo ye My Destiny yarashyizwe mu ndirimbo 50 z’ibihe byose muri Afrika. N’ubwo yamamaye muri muzika ariko, yigeze no kugaragara muri sinema, nawe akaba yarakinnye muri filime “Long Coat” ya Depite Bamporiki Edouard.

3. Bruce Melodie

melodie

Itahiwacu Bruce uzwi muri muzika nyarwanda nka Bruce Melodie, ni umwe mu baririmbyi bakomeye kandi bafite impano mu kuririmba u Rwanda rufite muri iki gihe. Indirimbo nka Ntundize, Ndumiwe, Ndakwanga, Incwi n’izindi, ziri mu zo uyu mugabo azwiho cyane mu muziki wo mu Rwanda no hanze yarwo, cyane muri Uganda aho yakoranye indirimbo n’abahanzi baho bakomeye. Uretse kuba ari umuririmbyi, Bruce Melodie yanagaragaye muri filime y’uruhererekane yitwa “Inshuti - Friends”.

4. Am-G The Black

g

Hakizimana Amani uzwi ku izina rya Ama-G The Black, azwi muri muzika nyarwanda mu ndirimbo nk’Uruhinja, Care n’izindi. Uretse kuba azwi kubera umwuga wo kuririmba, Ama-G yanagaragaye muri filime z’uruhererekane nk’iyitwa “Inshuti-Friends” ndetse n’iyitwa “Seburikoko” ikinahita kuri Televiziyo y’u Rwanda.

5. Frankie Joe

joe

Frank Rukundo uzwi nka Frankie Joe, ni umuririmbyi, umunyamideli, akaba n’umwe mu bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa. Uyu mugabo washakanye n’umunyakanadakazi ariko bakaza gutandukana, anafatanya ibi byose no gukina amafilime ariko yari atarigaragaza cyane muri sinema nyarwanda. Ubu ariko, hari filime azagaragaramo vuba yitwa “What goes around”yanditswe n’umunyarwanda Nsanzamahoro Dennis, iyi akaba izagaragaramo n’abakinnyi bakomeye muri sinema ya Tanzania, abo mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Nigeria. Mu byamamare bizwi cyane muri sinema, hazaba harimo Irene Uwoya bakunda kwita Oprah na Vicent Kigozi bo muri Tanzania, Desmond Elliot wo muri Nigeria na Judith Heard wo mu gihugu cya Uganda.

6. Charly

charly

Charly azwi cyane muri muzika nyarwanda, aho aririmbana n’umukobwa mugenzi we witwa Nina, mu itsinda ryabo n’ubundi rizwi nka Charly & Nina. Uretse muri muzika, uyu mukobwa anakina filime nyarwanda, akaba azwi cyane muri filime y’uruhererekane yitwa Sakabaka inaca kuri Televiziyo y’u Rwanda. Uretse iyi, Charly nawe ari mu bazakina muri filime “What Goes around” izaba irimo abanyarwanda batandukanye n’ibyamamare nka Irene Uwoya bakunda kwita Oprah na Vicent Kigozi bo muri Tanzania, Desmond Elliot wo muri Nigeria na Judith Heard wo mu gihugu cya Uganda.

7. Samusure

samusure

Kalisa Ernest uzwi nka Samusure nk’izina yiswe muri filime bikarangira yamamaye yitwa gutyo, azwi cyane mu byo gukina amafilime atandukanye hano mu Rwanda ariko ajya anakora muzika, cyane cyane akaba aririmba indirimbo zijyanye n’ubukwe. Uyu mugabo kandi anazwiho impano n’ubuhanga mu muziki w’umwimerere, kuko aririmba anicurangira gitari.

8. Aline Gahongayire

gahongayire

Aline Gahongayire, ni umuririmbyikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umwe mu baririmbyikazi bakomeye mu Rwanda mu gice cy’indirimbo zihimbaza Imana. Uretse kuba azwi nk’umuririmbyikazi, anazwiho impano yo gukina amafilime, iyo yamenyekanyemo cyane ikaba yitwa Ikigeragezo cy’ubuzima, iyi ikaba ari filime nyarwanda yakunzwe cyane.

9. Butera Knowless

knowless

Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, ni umuhanzikazi umaze kumenyekana mu Rwanda no mu karere kubera umwuga wo kuririmba. Uretse kuririmba, Knowless anazwi muri sinema nyarwanda ayo yakinnye muri filime yitwa « Iyo menya » mu gice cyayo cya mbere n’icya kabiri. Knowless kandi, hari umushinga wa filime byagiye bivugwa ko azagaragaramo, ari kumwe n’ibyamamare muri sinema nka Irene Uwoya Oprah, Vicent Kigozi n’abandi n’ubwo amakuru y’aho bigeze bisa n’ibitoroshye kuyamenya.

10. Dream Boys

dream boys

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys, bazwi muri muzika nyarwanda bamazemo igihe kandi bakaba bamwe mu bahanzi bafite abakunzi batari bacye. Uretse kwamamara muri muzika nyarwanda, aba basore banagaragaye muri sinema, aho nabo bakinnye muri filime yitwa « Iyo menya ».

11. Fearless

fear

Keza Fearless wabanje kumenyekana bwa mbere mu ruhando rwa muzika ubwo yafashaga abahanzi batandukanye mu mashusho y’indirimbo zabo ariko nyuma akaza gutangira gukora indirimbo ku giti cye, azwi nk’umwe mu bakobwa bacye b’abanyarwandakazi bakora muzika mu nyana ya hip hop. Uretse kuririmba ariko, Fearless yanagaragaye muri sinema nyarwanda, muri filime yitwa « Urukiko » yasohotse mu ntangiro z’uyu mwaka.

12. Rick Password

rick

Eric Rugamba uzwi muri muzika nyarwanda nka Rick Password, ni n’umubyinnyi mu itorero ndangamuco « Inganzo Ngari ». Uretse kuba azwi muri muzika nyarwanda nk’umuririmbyi, Rick Password anazwi muri sinema nyarwanda, muri filime yagaragayemo hakaba harimo iy’uruhererekane yitwa « Inshuti-Friends ».






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline8 years ago
    sha gahongayire niwe nabonye wambere kuli film nubwoyakinye imwegusa nayo kera muzambere zabanje gukinwa mu Rwanda "Ikigeragezo cyubuzima", numukinyi pe naremeye. Nukuli iyaza gukomeza muliyi carrière yarigutera imbere kuko numuhanga ndetse nanemezako gukina film abifitemo impano kurushawenda kulilimba nubwonabyo abizi akanagira nijwiryiza kandi alinumuhamagaro we agomba kuzuza nkishingano yogukorera IMANA. Ndamuingize azasubire mubyama film nibintubye pe, niyo film nyarwanda nakunze kurushizindi nubunkireba, nizasohotse nyuma ntayirayindutira. Narebye part 1 na 2, ntegerezako bazakora part 3 nizindi ndaheba, ndabinginze muzongere mudukinire kuko murabizipe





Inyarwanda BACKGROUND