RFL
Kigali

Urutonde rw'abaririmbyi 25 b'abanyarwanda babashije kwigondera impamyabumenyi y'amasomo ya Kaminuza

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/10/2015 11:12
17


Ni bacye mu bahanzi bakora muzika nyarwanda, babashije kwiga amashuri yabo ya Kaminuza bakabonamo impamyabumenyi z’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi bagenzi babo bo bakirimo kwiga amasomo yabo ya Kaminuza, naho abandi barabigerageje ariko babihagarika batayarangije.



N’ubwo gufatanya muzika n’amasomo atari ibintu byoroshye, hari abahanzi nyarwanda babashije gukora iyo bwabaga bigondera impamyabumenyi zabo, muri iyi nkuru tukaba tubagezaho abaririmbyi 25 babashije kugera kuri iyo ntera, bakigondera iyi mpamyabumenyi bitababujije no gukora umuziki wabo.

1. Uncle Austin

austin

Uncle Austin ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru, wabashije kwiga amashuri ya Kaminuza akanabona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru yakuye mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye yose kuva mu mashuri abanza.

2. Tom Close

tom close

Muyombo Thomas wamamaye muri muzika nyarwanda nka Tom Close, ni umuririmbyi, umwanditsi w’ibitabo akaba anamaze igihe akora akazi k’ubuganga mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru ariko ubu akaba akora mu kigo k’igihugu gishinzwe ibyo gutanga amaraso. Uyu mugabo yarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, nyuma yo kwiga imyaka 7 muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi (Medecine biga imyaka 6 ariko we yize n’umwaka umwe w’indimi bitaga EPLM) .

3. Safi Madiba

safi

Safi Niyibikora bakunda kwita Madiba, ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys. Uyu musore yabashije kwiga amashuri ye ya Kaminuza, arangiza muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo.

4. Humble Jizzo

humble

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, ni umwe mu bahanzi babashije kwigondera impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi mu by’iterambere (Development Study).

5. Queen Cha

queen cha

Mugemana Yvonne uzwi muri muzika nyarwanda nka Queen Cha, ni umwe mu bakobwa bakora muzika nyarwanda babashije kurangiza amasomo yabo ya Kaminuza. Uyu muhanzikazi yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye, arangiza mu ishami ry’ubuhinzi, mu gashami k’ibinyabuzima n’uburyo bwo kubibungabunga.

6. Patrick Nyamitali

nyamitali

Patrick Nyamitali uzwi muri muzika nyarwanda haba mu ndirimbo zo kuramya Imana ari nazo yahereyeho no mu ndirimbo zitanga ubutumwa busanzwe, nawe yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afrika yo hagati (AUCA) bakunda kwita Kaminuza y’i Mudende, hari mu mwaka ushize wa 2014.

7. Platini

platini

Nemeye Platini, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys, yarangije amasomo ye ya Kaminuza anabona impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ndetse ubu arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Mount Kenya.

8. TMC

tmc

Mujyanama Claude uzwi nka TMC, nawe ni umwe muri babiri bagize itsinda rya Dream Boys. Yarangije amasomo ye ya Kaminuza mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga. TMC yarangije mu bijyanye n’ubugenge (Physics).

9. Frankie Joe

joe

Frank Rukundo uzwi muri muzika nyarwanda nka Frankie Joe, ni umuhanzi nyarwanda ukunda kuba mu Rwanda no mu gihugu cya Canada aho yashakanye n’umunyakanadakazi ariko bakaza gutandukana. Uyu mugabo, yarangije amashuri ye ya Kaminuza mu Rwanda, muri Kaminuza y’u Rwanda iherereye i Huye aho yarangije mu ishami ry’imiyoborere y’ibigo by’ubushabitsi (Business Administration).

10. Liza Kamikazi

liza

Umuhire Solange uzwi muri muzika nyarwanda nka Liza Kamikazi, nawe ni umuririmbyikazi w’umunyarwandakazi wabashije kurangiza amashuri ye ya Kaminuza akabanona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akaba yararangije muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu ishami ry’itangazamakuru.

11. Murara Jean Paul

murara

Murara Jean Paul ni umuhanzi wibanda mu ndirimbo zihimbaza Imana zikoreshwa cyane muri Kiliziya Gaturika, akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ryahoze ryitwa KIST aho yigisha imibare. Uretse kuba yararangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, uyu mugabo ubu aniga mu gihugu cya Suede aho yenda guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) mu mibare.

12. Patient Bizimana

patient

Patient Bizimana, azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana banakunzwe cyane muri iki gihe. Uyu musore yarangije amasomo ye ya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu ishami ry’Imari.

13. Gabiro Guitar

gabiro

Umuhanzi Gabiro Guitar uri no mu bigeze guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Tusker Project Fame, nawe yize iby’ikoranabuhanga rya za mudasobwa muri Kaminuza yigenga ya Kigali, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

14. Miss Jojo

miss jojo

Uwineza Josiane wamamaye muri muzika nyarwanda nka Miss Jojo, ari mu babimburiye abandi bahanzikazi bo mu Rwanda kugera kuri iyi ntera yo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cy’amasomo ya Kaminuza, akaba yararangije muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu ishami ry’Indimi n’ubuvanganzo.

15. MC Tino

tino

MC Tino, umushyushyarugamba akaba n’umwe mu basore batatu bagize itsinda rya TBB, nawe yarangije amasomo ye ya Kaminuza, akaba yarize mu cyahoze ari Kaminuza ya SBF, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ibijyanye n’amasoko (Marketing).

16. Alain Muku

alain

Alain Mukuralinda, ni umuhanzi nyarwanda ubimazemo igihe akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda. Yarangije amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’amategeko mu mwaka w’1999, aho hakaba ari muri Kaminuza Gaturika ya Louvain mu gihugu cy’u Bubiligi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu ishami ry’amategeko.

17. Dj Pius

dj pius

Rukabuza Pius uzwi nka Dj Pius, azwi muri muzika nyarwanda haba mu kuvanga imiziki mu tubyiniro n’utubari, ndetse no mu kuririmba aho abarizwa mu itsinda rya Two4Real. Uyu mugabo yarangije amasomo ye ya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ayo yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko.

18. Khizz Kizito

khizz

Umuhanzi Khizz Kizito wamenyekanye mu ndirimbo nka Uwagukurikira, ifoto n’izindi zitandukanye, nawe ni umwe mu bahanzi babashije kwiga barangiza amasomo yabo ya Kaminuza, akaba yarize mu cyahoze ari KIST mu ishami ry’ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science) aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri.

19. Danny Vumbi

danny

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakora ibihangano bishimisha abanyarwanda muri iki gihe. Yarangije amasomo ye ya Kaminuza mu cyahoze ari ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE), hari mu mwaka wa 2003. Ana ninaho yatangiriye muzika nyuma yo kwihuza na mugenzi we Vicky biganaga nyuma bakaza kwisungana na Ziggy55 bagakora itsinda rya The Brothers. Aba bagenzi be babiri n’ubwo muri iyi minsi batagikunda kugaragara cyane muri muzika, nabo barangije amasomo yabo ya Kaminuza.

20. Alex Dusabe

alex dusabe

Alex Dusabe wamenyekanye mu ndirimbo Umuyoboro, Kuki turira n’izindi, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere, muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mugabo ni umwe kandi mu bahanzi babashije kwigondera impamyabumenyi y’amasomo ya Kaminuza mu bijyanye n’icungamari akabibonamo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

21. Ben Nganji

nganji

Bisangwa Nganji Benjamin, ni umunyamakuru, umunyarwenya akaba n'umuririmbyi, azwi cyane mu bihangano bye bwite byitwa Inkirigito. Uyu musore nawe yize imibare muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda aho yakuye impamyabumenye y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

22. Israel Mbonyi

mbonyi

Israel Mbonyi; umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nawe yamaze kurangiza amasomo ye ya Kaminuza mu gihugu cy'u Buhinde, aho aherutse gukura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

23. Charly (Uri iburyo w'inzobe)

charly

Charly uririmbana na Nina, anazwi nk'umwe mu bajyaga bafasha abahanzi kunoza amajwi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star mbere y'uko atangira kuririmba indirimbo ze ku giti cye afatanyije na mugenzi we Nina. Uyu nawe yarangije amasomo ye ya Kaminuza abasha no kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

24. Gaby Kamanzi

gaby

Gaby Kamanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nawe yarangije amasomo ya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho nawe yabashije gukura impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n'imari

25. Auddy Kelly

auddy

Umuhanzi Auddy Kelly, nawe ni umwe mu bahanzi babashije kurangiza amasomo ya Kaminuza, akaba yarize mu cyahoze ari ishuri ry'Imari n'icungamutungo (SFB) aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KIRENGA8 years ago
    vyiza cane bose siko twabavuga kuko ni beshi hari nka Bisangwa Ben Nganji !
  • Emmanuel8 years ago
    So wonderful and encouraging to other youths today and tomorrow.
  • J. bosco8 years ago
    ahubwo se ni nde muhanzi udafite degree? shyiraho Koudou, Bulldog, Mico Myiza, Ganzo, Maurix, N. Felix, Ben Nganji, .......n'abandi.....
  • runiga8 years ago
    Ese Kizito Mihigo mwamukuye mû bahanzi n'y Rwanda? Ngo nuko afunze?
  • Kim kim8 years ago
    sinarinziko tmc yize physique. Saluti kuri we. Ubutaha muzadushirireho n abafootballeur barangije ayisumbuye. Murakoze cyane kukazi mukora
  • Honore8 years ago
    Huye ni ingomyi yahetse abahanzi nyarwanda benshi, but kucyi batajya bibuka gusubirayo ngo bahataramire koko nkahantu habarez! huye iranje kubinyanye na show. leisures why?
  • ZIMYA8 years ago
    Mukuremo abize ULK.
  • kiki8 years ago
    @uncle austin simbyemeye ko yize kaminuza akarangiza ikiciro cya kabiri nyine nawe yivugiye ko yize ouganda ntahandi yavuga, austin avuga ko afite 27 ans!!!! Austin yarongoye muri 2007!!!!! Austin niba ntibeshye yatangiye gukora kuri Radio muri 2005, mumfashe tubare, 2015-27=1988 bivuga ko aribwo yavutse noneho rero 2005-1988=17 bivuga ko austin yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza afite 17 ans!!!!!! Reka dukomeze ibugande biga 3ans mu cyiciro cya 2 cya kaminuza na 6 ans ya secondaire,na 6 ans ya primaire yose hamwe ikaba 15ans kumuntu wize neza ubwo austin yatangiye primaire afite 2 ans!!!!!!!!!!!!!! Niba uwo musore atabeshya imyaka abeshya ko yize!!! Nyine nawe yiyigiye ibugande
  • 8 years ago
    Muzadushakire Thacien Titus nawe muzana mukoze.
  • 8 years ago
    komwibagiwe master fire? major x? neto?
  • ndiho8 years ago
    abize ULK nabo murababara??/
  • bb8 years ago
    Hahahaahaha mwinsetsaa ndumiwe tonzi na aline gahongayire se ntibize burya bwose??nukubona bigira nyirandabizi gusaa ,,,anyways biteye ishema kubarangije!
  • iriho fidelite8 years ago
    kuko ULK se atari University
  • ngabo yves8 years ago
    nanje!ndabirangiza uyu mwaka 2015-2016 jahman d.city guyz benshi banzi brack&white,mundirimbo igikoma nizindi,ubu nanje mbarizwa ulk,tks.
  • fred8 years ago
    kiki, icyegeranyo cyawe nicyo nibareke kutubeshya kuko nago warangiza kaminuza ufite 17ans cg utangire Primaire ufite imwaka 2ans
  • Muhoza Emmanwel8 years ago
    Murakoze Kudusobanuri Kuko Twabashidikanyagaho! Arikose Ndabaza. Aba Bo Ntibize. Urugero: Knowles. Raider Man.Jay Pol. Bull Dogg Na Magide Black. Asante!!
  • Ngabire esther8 years ago
    So wonderful couse we have entelgent altists





Inyarwanda BACKGROUND