Mu myaka ishize benshi bavugaga ko gukora muzika mu Rwanda ari ukwishimisha gusa ku buryo nta nyungu ifatika umuhanzi yakuraga mu buhanzi bwe.Ubu ariko siko bikimeze kuko urwego muzika nyarwanda igezeho itunga uyikora ndetse ku rwego rushimishije.
Hari abahanzi nyarwanda benshi bagiye bagirana amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bikorera ku butaka bw’u Rwanda aho kubera uburyo bamaze gukundwa, ibi bigo bibitabaza cyane cyane mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byabyo mu gihugu.
Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 bafitanye amasezerano yo kwamamaza n’ibigo bikomeye bya hano mu Rwanda.
1.King James-Airtel
Ubwo sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangiraga ibikorwa byayo ku butaka bw’u Rwanda,tariki 3 ukwakira 2012 King James yasinyanye nayo amasezerano y’ubufatanye no kuyibera amabasaderi wayo mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza ibikorwa byayo mu gihugu.Ubu King James agaragara ndetse akanumvikana mu bikorwa byamama iyi sosiyete.
2.Knowless-MTN
Nyuma y’igihe kinini yari amaze yigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda,mu bahanzi sosiyete ya MTN yahisemo gukorana nabo harimo Knowless.Hakunze kugaragara ubufatanye hagati ya Knowless na MTN ku buryo no mu gitaramo cyo kumurika album ye yise “Butera”iyi sosiyete yamubaye hafi.
3.Jay Polly-MTN
Mu mwaka w’2012 nibwo umuraperi Jay Polly yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho kugeza ubu akigaragara ndetse akanumvikana mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza gahunda zitandukanye z’iyi sosiyete.
4.Dream Boys-Tigo
Nyuma yo kubona ko itsinda rya Dream Boys rimaze gukataza muri muzika ndetse no gukundwa cyane mu gihugu,sosiyete y’itumanaho ya Tigo yahisemo kwegera aba basore babiri basinyana amasezerano yo gufatanya mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza muri iyi sosiyete.Kugeza ubu Dream Boys bagaragara mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza ibikorwa bya Tigo.
5.Bruce Melody-Tigo
Nyuma yo y’uko asohoye album ye ya mbere yise “Ndumiwe”sosiyete y’itumanaho ya Tigo yahise imutera imboni maze basinyana amasezerano yo kwamamaza ibikorwa byayo bitandukanye ndetse no kuyibera ambasaderi.
7.Christopher-Tigo
Nyuma yo kuzamuka mu buryo budashidikanywaho muri muzika ye,Christopher nawe yasinye amasezerano na Sosiyete ya Tigo mu ntangiriro z’uyu mwaka,amasezerano yasinyiye igihe kimwe na Bruce Melody mu gihe itsinda rya Urban Boys ritongeye gukorana n’iyi sosiyete.
8.Amag The Black-Airtel
Nyuma y’uko umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop AmaG The Black yigaragaje cyane muri muzika,sosiyete y’itumanaho ya Airtel yamuteye imboni maze agirana amasezerano nayo yo kuyifasha mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no kuyibera ambasaderi.
9.Senderi International Hit-Airtel
Nyuma y’igihe kinini amaze muri muzika nyarwanda umuhanzi Senderi International Hit nawe ari mu bahanzi basinyanye amasezerano na sosiyete ya Airtel yo kuyibera ambasaderi.Iyi sosiyete kandi yafashije Senderi mu gitaramo cyo kumurika albumu ye ya mbere "Nsomyaho"cyabereye mu ntara y'uburasirazuba.Icyo gihe abantu bose bitabiriye iki gitaramo baragaburiwe.Senderi ati:"Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza."
10.Ciney-Airtel
Hashize igihe kitari gito umuhanzikazi Ciney agaragara mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza sosiyete y’itumanaho ya Airtel.Ciney avuga ko ari gukorana n’iyi sosiyete mu bikorwa byayo bishya igenda izana ku isoko.
Nitwabashije kumenya ibikubiye mu masezerano aba bahanzi bagiranye n’ibi bigo haba mu buryo bw’amafaranga ndetse no mu buryo bw’imikoranire.Gusa ariko bigaragara ko ibigo by’itumanaho aribyo bimaze kumenya akamaro k’umuhanzi mu bikorwa byo kwamamaza.
Ni uwuhe muhanzi utavuzwe muri iyi nkuru ubona ibigo by’ubucuruzi ndetse na sosiyete zitandukanye zikwiye kwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza?
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO