RFL
Kigali

Urutonde rw'indirimbo 10 nshya wakumva ku inyarwanda.com, hamwe n'amakuru azerekeyeho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/08/2014 16:58
4


Nk’ibisanzwe kuva muri week-end ndetse no hagati mu minsi y’iki cyumweru twakiriye indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda.



Muri iyi nkuru tukaba tubagezaho indirimbo 10 twabashije kwakira muri iki cyumweru hamwe n’amwe mu makuru azerekeyeho

abshs

1.Niko nabaye by Dj Zizou ft All stars, Nyuma y’uko umusore uzwi ku izina rya Dj Zizou umaze kumenyekana mu guhuriza hamwe abahanzi bagakora indirimbo, yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Arambona agaseka, Urwandiko, Uzagace, Bagupfusha ubusa na Fata fata, kuri iyi nshuro yongeye guhuriza hamwe abahanzi barimo Urban boys, King James, Riderman na Uncle Austin maze babifashijwemo na producer Junior Multisystem bakora iyi ndirimbo ari nayo ya nyuma kuri album ya mbere y’uyu musore izaba yitwa 5 by 5 Experiance. Dj Zizou atangaza ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya azaba yageze hanze mu gihe cya vuba dore ko bagomba gutangaira gufata amashusho mu cyumweru kiri imbere.

2.Natakala by M Izzo Ni indirimbo uyu musore avuga ko ari iy’ikirori akaba yaragerageje kuyikora no mu giswayilink’ururimi rukoreshwa cyane mu bihugu bikikishe u Rwanda kugirango irusheho gukundwa n’abantu benshi. M Izze avuga ko kandi amashusho y’iyi ndirimbo nayo agomba kuba yasohotse bitarenze ibyumweru bibiri, mu gihe hari n’andi makuru y’uko iyi ndirimbo ashobora kuyisubiranamo n’umuraperikazi w’umugande Keko mu gihe iki kifuzo cye cyaramuka gishyizwe mu bikorwa n’umufatanyabikorwa we aherutse kubona.

3. Ndakurwaye by Kid Gaju ft Dream boys, iyi ni indirimbo yakozwe na producer Jay P, Kid Gaju akavuga ko yishimiye cyane gukorana n’abasore bagize itsinda rya Dream boys risanzwe rikorera muri Kina Music mu gihe Kid Gaju we yarasanzwe azwiho gukorana bya hafi n’abahanzi bo muri Super level.

4.Turn up by Rick Password, iyi ndi indirimbo uyu musore yakoreye muri Super Level hamwe na producer Piano, akaba ayisohoye mbere gato y’uko arangiza ibiruhuko bye mu Rwanda agasubira mu Bufaransa aho yatangiye kwiga muri uyu mwaka amasomo yo kunononsora umuziki n’ibindi bitandukanye.

5. Bazampambe by Jay C, ni indirimbo y’urukundo, uyu muraperi avuga ko waririmbira umuntu ukunda cyangwa wishimira kurusha abandi. Aho aba agaragaza uburyo adashobora kubaho Atari kumwe n’umukunzi we. Uyu muraperi utari usanzwe amenyerewe cyane mu ndirimbo nk’izi zurukundo avuga ko ubuhanzi ari ikintu kinini bityo akaba aba agomba kuririmba ku ngoni zose z’ubuzima. Abifashijwemo na studio ya Umoja record yamukoreye iyi ndirimbo ngo barimo baranateganya gufatanya gukora amashusho yayo agasohoka mu gihe cya vuba.

6. Urugamba by Pfla, iyi ni indirimbo nayo yakozwe na Dj B muri Umoja record. Pfla nk’uko benshi basanzwe bamuzi, ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo bukubiyemo byinshi bijyanye n’ubuzima bwe aho atanatinya kugenda avuga amazina y’abantu batandukanya baba bafitanye ibibazo cyangwa se batabifitanye ariko akagerageza kuzimiza mu mvugo ye ya ‘sling’

7. Imari by Omben ft Dany Nanone, ni indirimbo yakozwe na Trackslayer muri Infinity record, uyu musore witwa Omben akaba yarahoze mu itsinda rya Camarade B ryamamaye cyane mu ndirimbo Inkota y’ubukene ariko nyuma aza guhitamo kwikorana umuziki n’ubwo yagiye abangamiirwa n’amasomo gusa ubu akaba atangaza ko yaje ndetse gihamya akaba ari iyi ndirimbo yakoranye na Dany Nanone.

8.Visa by Musabe, ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yakozwe na Fazzo, uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo ’Network’, atangaza ko arajwe ishinga no gushishikariza abantu gukiranukira Imana bityo bakizere uruhushya rubemerera kuziturira mu ijuru aribyo agereranya nka visa hano ku isi.

9. African by Aime Montana ft Frady K, Iyi n’imwe mu ndirimbo nziza z’abahanzi bakizamuka, aho baba bataka ibyiza biranga Afrika.

10.Ku izima by T Rock, iyi ni indirimbo nshya y’uyu musore nawe ukizamuka, nyuma y’indirimbo bamwe bamenye yise Nimba padiri.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Bazampambe na ndakurwaye ni dange
  • Mutuye jacky9 years ago
    Ninziza kabisa
  • 7 years ago
    Abibi
  • 7 years ago
    bucemellodie





Inyarwanda BACKGROUND