RFL
Kigali

Urukundo rwongeye gututumba gahati ya Bella Hadid na The weekend

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/05/2018 23:23
0


Umuhanzi The Weekend ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umunyamideli bigeze gukundana mu myaka 2 ishize Hella Hadid bongeye kunugwanugwaho gusubira mu rukundo rwabo nyuma y’aho bagaragaye bishimanye bidasanzwe inshuro 2 mu ruhame.



Bella Hadid umunyamideli w’imyaka 21 ndetse n’umuhanzi The weekend w’imyaka 28 bagaragaye badasigana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime Cannes Film Festival riri kubera mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo ku italiki ya 11 Gicurasi 2018, aba bombi bagaragaye bishimanye barebana akana ko mu ijisho mu iserukiramuco rya filime mu Bufaransa. Imyifatire yari ihuye cyane n’iyo bagiranye igihe cy’amezi 18 ,ibihe byagize iherezo mu mwaka wa 2016. Abafana b’aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bemeje ko aba bombi bari basohokanye nk’abakunzi nyuma y’ifoto The weekend yashyize ku rukuta rwe rwa instagram, ni ifoto yagaragayeho ari kumwe n’uyu Bella Hadid bahoze bakundana.

Bella Hadidi na The weekend kandi bagaragaye bahoberana ingwatira,banasomana mu birori bya taliki ya 10 Gicurasi 2018,baganira byimbitse batitaye ku bantu benshi babarebaga biganjemo itangazamakuru ryabafataga amashusho.

Mu gihe urukundo rwa The weekend na Bella rwakongera kubura ,rwaba rusubije icyifuzo cya The weekend uherutse gushyira hanze indirimbo yicuza igihe yataye akundana na Selena Gomez,wamutaye nyuma y’urukundo rw’amezi 10 akisubiranira na Justin Bieber.

Mu ndirimbo ye “Wasted Times”,The weekend yaririmbiye Bella Hadid ,yemeza ko yataye igihe kinini akundana na Selena Gomez utari ugejeje no muri ½ cy’urukundo yari amukeneyeho. Ni indirimbo Bella Hadid we n’inshuti ze zari zitabiriye iserukiramuco ry’ubugeni rya Coachella bishimiye ubwo The weekend yayiririmbaga i Calfornia mu kwezi gushize.

Image result for the weeknd with selena gomez

The weekend na Selena Gomez bakiri mu rukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND