RFL
Kigali

Urukundo rutumye umwe mu bagize itsinda One direction arisezeramo burundu

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/03/2015 10:45
4


Zayn Malik umwe mu bari bagize itsinda rya One Direction yamaze kuva burundu muri iri tsinda risigaramo abandi 4. Nkuko itangazo iri tsinda ryashyize hanze kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 ribitangaza, Zayn Malik w’imyaka 22 ntakibarizwa muri One Direction kandi akaba yavuyemo burundu.



Itangazo rya One direction ryagiraga riti”Nyuma y’imyaka 5 , Zayn Malik yahisemo kuva muri One direction. Niall, Harry, Liam na Louis bazakomeza gukora uko ari 4 mu bitaramo binyuranye  harimo ibizazenguruka isi ndetse no gufata amajwi ya album ya 5 izasohoka muri uyu mwaka

 

One direction bakiri 5

Uretse One Direction yatangaje ibi, Zayn Malik nawe yagize icyo avuga kuri iyi nkuru itunguranye  kandi y’incamugongo ku bakunzi b’iri tsinda .

Zayn wamaze kuva muri One Direction

Zayn  wavuye muri One Direction we yagize ati” Ubuzima bwanjye ndi kumwe na One Direction bwabaye bwiza kuruta uko nabikekaga. Ariko nyuma y’imyaka 5, ndumva aricyo gihe cyiza cyo kuba nava muri iri tsinda.Ndasaba imbabazi abafana  cyangwa undi wese bibabaje ariko ngomba gukora icyo mpamanya n’umutima wanjye.Mvuye muri iri tsinda kuko shaka kugira ubuzima bwanjye bwihariye kandi ngatuza nk’undi musore wese ufite imyaka 22. Ndabizi ko Louis, Liam, Harry na Niall ari inshuti zanjye kandi bazakomeza kuba itsinda rikomeye ku isi.”

Bagenzi ba Zayn batangaje ko babajwe no kubona abavamo gusa bongeraho ko bubashye icyemezo cye ndetse bamwifuriza amahirwe n’imigisha mu gihe cye cy’ahazaza. Ubutumwa bw’abasigaye mu itsinda rya One Direction bwagiraga buti “Imyaka 5 ishize yabaye myiza cyane , twanyuranye muri byinshi , ariko tuzakomeza kuba inshuti. Uko turi bane tuzakomeza

Kuva mu itsinda one direction kwa Zayn Malik(wambaye umupira utukura, uwa kabiri uturutse iburyo) kwababaje bagenzi be n'abafana b'iri tsinda

Simon Cowell wahuje aba basore ngo bakore itsinda yagize ati “ Ndashimira  Zayn kubwa byose yakoreye One direction. Duhura bwa mbere hari muri 2010 ndamukunda kandi ndamwishimira. Namubonye akurana kwigirira icyizere ariko mbabajwe no kubona atuvamo. Nkabafana ba One direction bakwiriye gutuza bakumva ko bane basigaye bafite umwete wo kubaka ahazaza h’itsinda

Kwanga kongera guca inyuma umukunzi we nk'intandaro yo kuva muri iri tsinda

Cheating allegations: Zayn Malik has reportedly cheated on his Little Mix girlfriend Perrie Edwards with an Australian waitress, who has now come forward to make the claims

Ifoto igaragaza Zayn Malik aca inyuma umukunzi we niyo ibaye intandaro yo kuba uyu musore avuye muri iri tsinda

Close: The pair have been dating for around a year since meeting on The X Factor in 2011

Bamaze umwaka bakundana , Zayn aca inyuma umukunzi we

Ubwo itsinda rya One Direction ryari mu bitaramo muri Thailand ku  itariki 18 Werurwe 2015 nibwo hasakaye  ifoto ya Zayn  Malik aca inyuma umukunzi we Perrie Edwards  bateganya kubana, aho yafotowe asomaga n'umukobwa  ukora mu kabari ukomoka muri Australia wiswe CJ . Si ibyo gusa kuko ngo bajyaga banaryamana.

Uyu mukobwa ubwe akaba awe watangarije aya makuru ikinyamakuru Daily mail , yemeza ko ubwo Zayn yamuteretaga yamubwiye ko nta nshuti agira  ndetse anasaba imbabazi  Perrie Edwards  kubwo kumuca inyuma igihe kingana n'umwaka wose yamaze akundana na Zayn ariko bikaba bitarabaye kubushake ahubwo ari ukutamenya ,amusezeranya ko bitazongera.

Zayn Malik n'umukunzi we Perrie Edwards

Solemn: Zayn was spotted arriving in France on Saturday morning before the allegations were made public, while Perrie is currently busy on her UK tour

Aho guhara umukunzi, Zayn Malik yemeye kuva muri One direction burundu

Aya makuru akimara kumenyekana , bitunguranye  umukunzi we yamuhaye gasopo ndetse amusaba ko yahita agaruka mu Bwongereza cyangwa umubano wabo ugahita  urangira. Nyuma yo kubura icyo afata n’icyo areka, Zayn  Malik  yasize bagenzi be mu bitaramo bari bari gukorera muri Thailand avuga ko abaye asubiye mu Bwongereza gufata akaruhuko gato. Icyo gihe byavuzwe ko ayaba agiye kuva muri iri tsinda ariko bagenzi be barabinyomoza none iherezo birangiye avuyemo.

Reba hano amashusho ya Steal My Girl ya One Direction

 Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ndababayereeeeeeeeeeee zayn ohhh muli half of heart ntawe tuzongera kubonamo koko
  • eric9 years ago
    birababaje pe ubu c kok badakomezanyine ko yaba yikuye umugati mukanwa
  • dope gyal9 years ago
    OMG!!!dats horrible...am vry sad about the newz :(
  • Bikorimana frecien1 year ago
    Birambabaje kuba zayn malik yaratandukanye one darection azongere asubiremo ariko atazonge guca umugore we inyuma nicyo gite kezo natangaga.





Inyarwanda BACKGROUND