RFL
Kigali

Social Mula wahakanaga urukundo rwe na Naila amarangamutima akomeje kubatamaza –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2017 10:12
3


Mu minsi ishize umuhanzi Social Mula yaje mu itangazamakuru aho byavugwaga ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye ‘Amahitamo’, uyu muhanzi iyo yabazwaga ibijyanye n’iyi nkuru y’urukundo rwe, yahitaga yamaganira kure iby’iyi nkuru icyakora kugeza ubu amarangamutima arimo kumutamaza.



Urebye ku mbuga nkoranyambaga za Social Mula n’uyu mukobwa bivugwa ko bakundana Uwase Naila ubona amafoto aherekejwe n’amagambo yuzuyemo urukundo ndetse binagaragara ko baba baca amarenga yo kuba mu munyenga w’urukundo.

Muri iyi nkuru twifuje kwerekana amafoto agaragaza amagambo y’urukundo aba bombi bamazemo igihe dore ko nkuko bigaragara byatangiye mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2016. Nkuko Social Mula yabitangaje mu biganiro binyuranye by’imyidagaduro mu Rwanda yavugaga ko uyu Uwase Naila ari inshuti ye isanzwe ariko nta rundi rukundo bafitanye.

INKURU MU MAFOTO:

socialsocialSocial Mula ntabwo yagiye atinya guhisha amarangamutima ye kuri uyu mukobwa Uwase Naila

socialsocialsocialsocial

social

Ubusanzwe baca umugani ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa, icyakora muri iyi minsi ubanza akuzuye umutima gasesekara ku mbuga nkoranyambaga

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA SOCIAL MULA UYU MUKOBWA AGARAGARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NANA7 years ago
    Nibikundanire ,gusa baturinde kuzumva ko batandukanye.
  • rugaju jane6 years ago
    waooooo i like u and even ur songs
  • Theogene6 years ago
    Najye ndabashyigikiye nibikundanire ahubwo birinde amagambo yabanu abubu ahaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND