RFL
Kigali

Urukiko rwongeye gusubika urubanza Miss Wema Sepetu aryozwamo gusakaza amashusho asomana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2018 13:51
0


Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018 Urukiko Rukuru rwa Kisutu rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Umunyatanziya Wema Sepetu ukurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasi ku rubuga rwe rwa instagram asomana n’umukunzi we mushya ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi.



Urukiko rubarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania rwavuze ko ikirego cyimuriwe kuwa 28 Mutarama 2019,  hashingiwe ku kuba umushinjacyaha yagaragaje ko adafite ibimenyetso bihagije muri uru rubanza. Kuwa 21 Ugushyingo 2018 nabwo urukiko rwimuriye ikirego kuwa 13 Ukuboza 2018, ruvuga ko rwasanze ibimenyetso bidahagije.

Uyu munsi umucamanza yasabye ko urukiko rwakimura itariki y’urubanza kugira ngo hegeranwe ibimenyetso bishinja uyu mukobwa wigaruriye imbuga nkoranyambaga muri Tanzania. Nyuma yo kumva impande zose, umucamanza yasubitse iki kirego avuga ko cyimuriwe kuya 28 Mutarama 2019.

Miss Wema Sepetu ubwo aheruka mu rukiko mu Ugushyingo 2018.

 

Miss Wema Sepetu arabura ikirego ashinjwa n’Urwego Rushinzwe Itumanaho muri Tanzania (Tanzania Telecommunication Authority ,TCRA) cyo gukwirakwiza amashusho asomana n’umugabo.  

Uyu mukobwa wakanyujijeho mu rukundo n’Ibyamamare akimara gushyira hanze amashusho asomana n’umugabo uzwi ku izina rya PCK, Inama Ngenzuzi y’Abakinnyi ba filime muri Tanzania yahise itangaza ko aciwe mu bikorwa byose bya filime kugeza igihe kitazwi. Ubuyobozi bw’iyi nama kandi byavuze ko bugiye kwiga ku kibazo cy’uyu mukobwa umaze kubigira akamenyero agafitirwa ibihano bikarishye. 

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Tanzania, itegeko ryasohotse muri 2015 rivuga ko Umuntu wese usakaza amashusho, amafoto y’urukozasaoni ahanishwa amande ya Miliyoni 20 cyangwa se agakatirwa gufungwa igifungo kitarengeje imyaka irindwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND