RFL
Kigali

Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/01/2017 7:31
1


Bidasubirwaho urukiko rwamaze guhosha intambara hagati y’abahanzi babiri bahoze bakundana aribo umuririmbyikazi Ciara n’umuraperi Future bapfaga uruhare n’uburenganzira bingana ku mwana babyaranye.



Nkuko urukiko rwabyanzuye Future Zahir Wilburn umwana waba bahanzi, bose bazamugiraho uruhare ariko igihe kinini azajya akimarana na nyina Ciara. Kuri uyu muririmbyikazi uyu mwanzuro ni nko gutsindwa kuko we yifuzaga kwiharira uburenganzira bwose bw’umwana.

Umwaka wa 2016 waranzwe no kutumvikana hagati yaba bombi, aho Ciara yashinjaga Future kuba umugabo utagira icyo yitaho nkuko yabibwiraga abamuhagarariye mu mategeko mu gihe ku rundi ruhande umuraperi Future we avuga ko uyu mugore yamujyanye mu manza kubera kumugirira ishyari kuko umuziki we uri gutera imbere.

Imyanzuro y’urukiko yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2017 yahaye uburenganzira Future bwo kuzajya abonana n’umwana we mu buryo buri mu gaciro mu gihe azajya aba yaje I Atlanta aho batuye. Ciara kuri ubu uhugijwe no kwitegura umwana wa kabiri atwite nawe akaba yatuje yemera imyanzuro, ntabwo agifata Future nk’umugome kabone nubwo uyu muraperi atishimiye umugabo we mushya Russell Wilson usanzwe ukina umukino wa Football Americain.

Source: TRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhawenimana ignace7 years ago
    birarenze muduhe naya sport muri espain real madrid





Inyarwanda BACKGROUND