RFL
Kigali

Urujijo mu bakurikira Kanye West ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:7/10/2018 11:19
0


Abakunzi b’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Kanye West bari mu rujijo kuva kuri uyu wa 6 Ukwakira 2018 nyuma yo kubura imbuga nkoranyambaga Twitter na Instagram z’iki cyamamare.



Ikinyamakuru 7 sur 7.be cyanditse iyi nkuru kivuga ko bishoboka ko Kanye West yaba yongeye gusiba imbuga nkoranyambaga ze, urukuta rwe rwa Twitter ndetse n’urwa Instagram. Ni nyuma y'aho zagiye zikoreshwa n’abamunenga ku bitekerezo bye ku ngingo zitandukanye.

Kanye West yemeza ko abirabura ari bo biteye gukorewa ubucakara. Kanye West kandi agaragaza kenshi amarangamutima yo gushyigikira Perezida Donald Trump uyobora igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri politiki nyamara ziba zanenzwe na benshi. Ibi byatumye ibindi byammare ndetse n’abakunzi be bamukurikira kuri izi mbuga nkoranyambaga bazifashisha bakamunenga.

Imbuga nkoranyambaga Intagram na Twitter za Kanye West kuva kuri uyu wa 6 ,taliki ya 6 ukwezi kwa 10 ntiziri kugaragara, abenshi bari mu rujijo bibaza niba Kanye West yaba yongeye gusiba izi mbuga nkoranyambaga ze cyangwa hari ikindi cyabaye.

Si ubwa mbere uyu munya-Chicago yaba asibye imbuga nkoranyambaga ze, biramutse ari ko kuri kuko Kanye West yafunze urukuta rwe rwa twitter igihe cy’umwaka wose, akagarukaho mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2018. Mu mwaka wa 2017, mu kwezi kwa 5 nabwo yasibye urubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram, aza kongera kurufungura nyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND