RFL
Kigali

Urujijo ku nkuru yo kwinjira muri The Mane kwa Urban Boyz aho yaba isanze Safi Madiba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/10/2018 2:21
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakwirakwijwe amafoto y'umuyobozi wa The Mane Bad Rama arikumwe n'itsinda rya Urban Boys ubona bafashe impapuro zimeze nk'amasezerano bamaze gusinyana, benshi mu babonye iyi foto bahamije ko iri tsinda ryaba ryamaze kwinjira muri The Mane.



Aya makuru  yafatwaga nk'ibihuha nubundi ba nyiri ubwite ntacyo bayahinduyeho, aha Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys aganira na Inyarwanda.com twamubajije kuri aya masezerano maze mu magambo ye ntiyaduhakanira ko ntamasezerano bagiranye na The Mane icyakora avuga ko nkabahanzi batemerewe kuvuga kuri aya masezerano cyane ko ubuyobozi bwa The Mane aribwo bugomba kuvuga kuri aya masezerano.

Nizzo utigeze aduhakanira ko itsinda rya Urban Boys ryaba ryinjijwe muri The Mane cyangwa ngo abyemeze yatumye tubaza umuyobozi wa The Mane, Mu kiganiro twagiranye na Bad Rama umuyobozi w'iyi nzu ifasha abahanzi yagize ati" Ubu nanjye simfite byinshi nabivugaho. mugende muvuge ibyo mwabonye ku ifoto nta byinshi ndibubivugeho. mu cyumweru gitaha nibwo nzatangaza byinshi ku cyabaye gusa ntacyo ntangaza yaba kukuba nasinyishije Urban Boys cyangwa ntayisinyishije."

The Mane

The Mane isanzwe, Bad Rama, Queen Cha, Marina na Safi Madiba

Aya magambo ya Bad Rama ntiyemezaga cyangwa ngo ahakane ko Urban Boys yaba yamaze gusinyana na The Mane  icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com agahamya ko aba bahanzi baba bamaze gusinya kwinjira muri The Mane aho baba basanze Safi Madiba, Queen Cha, na Marina. ikibazo kigasigara ari ukwibaza umubano wa Urban Boys na Safi Madiba muri The Mane cyane ko aba bose badacana uwaka nyuma yaho Safi Madiba aviriye mu itsinda rya Urban Boys agatangira kwikorana umuziki ku giti cye.

Bad Rama twamubajije niba koko hari ikibazo yaba afitanye na Safi Madiba ku buryo yaba yamaze kuva muri The Mane akaba yasimbijwe Urban Boys adutangariza ko mu byukuri ntakibazo bafitanye ndetse ko Safi Madiba ari mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo The Mane igiye gukora bizazenguruka igihugu. abajijwe niba ntakibazo kiri hagati ye na Safi uyu mugabo akaba yadutangarije ko ntakibazo afitanye na Safi Madiba.Icyakora ariko nanone Bad Rama akaba yahakanye yivuye inyuma ko Urban Boys izigera igaragara muri ibi bitaramo.

The Mane

Hagikekwa ko Urban Boys yaba yasinye muri The Mane hibajijwe niba bisaba ko Safi ariwe wavuye muri iyi nzu cyangwa niba hashyizeho uburyo aba bahanzi bazakorana

Abajijwe niba amasezerano yagiranye na Urban Boys yaba ari atuma bazanaririmba muri ibi bitaramo abahanzi ba The Mane bazatangira mu Ugushyingo 2018 akaba yagize ati" Hoya hoya rwose mutanabeshya abantu, ntabwo Urban Boys izaririmba mu bitaramo byacu, ni ibitaramo by'abahanzi batatu nkuko wababonye; Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina." Buri wese wabonye ko Urban Boys yaba yinjijwe muri The Mane yahise atangira kwibaza uko bazabana na Safi Madiba bari baratandukanye.

  

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND