RFL
Kigali

Urujijo ku isenyuka ry’itsinda rya Two4Real ryari rimaze gushinga imizi muri muzika nyarwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:5/02/2016 9:39
3


Itsinda rya Two4Real ryari rigizwe na Dj Pius na mugenzi we TK Aidan, ryamaze gusenyuka ndetse hashije ukwezi kose batakiri kumwe ariko ibijyanye no gusenyuka kwaryo birimo urujijo, kuko n’abari barigize ubwabo batigeze bahuza umugambi wo kuba batandukana buri wese agakora muzika ku giti cye.



Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gashyantare 2016, nibwo TK Aidan yashimiye abantu bababaye hafi nk’itsinda rya Two4Real kuva mu mwaka wa 2008, aboneraho no guhishura ko mu mpera z’umwaka wa 2015 iri tsinda ryasenyutse buri wese agatangira gukora ukwe, ndetse uyu musore akaba yari amaze igihe yaratangiye kubishyira mu bikorwa kuko yahise anashyira hanze indirimbo yakoze atari kumwe na mugenzi we Dj Pius.

two4real

Abinyujije ku rubuga rwa facebook, TK Aidan yashimangiye ko abantu badakwiye kongera kwitega ko hari indi ndirimbo bazongera kumva yakozwe n’iri tsinda, ndetse anavuga ko adakeneye uwamuhamagara agira icyo abimubazaho kuko yamaze gufata icyemezo ntakuka. Ibi ariko bisa n’ibirimo urujijo, kuko n’ubwo avuga ko iri tsinda ryasenyutse mu mpera za 2015, mugenzi we Dj Pius ntacyo abiziho ndetse nta n’ikibazo yabonaga mu itsinda.

TK Aidan we yamaze no gutangira gushyira mu bikorwa icyemezo yafashe

TK Aidan we yamaze no gutangira gushyira mu bikorwa icyemezo yafashe

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Dj Pius yaduhamirije ko nawe yatunguwe n’amagambo yatangajwe na mugenzi we, ariko akaba atarabasha kubiganiraho nawe ngo arusheho gusobanukirwa kuko ntacyo yari abiziho. Avuga ko nta byinshi yavuga ko itandukana ryabo, kuko nta kibazo na kimwe yajyaga abona mu itsinda ryabo.

Dj Pius ntacyo azi ku bijyanye n'

Dj Pius ntacyo azi ku bijyanye n'isenyuka ry'itsinda rye na mugenzi we

Itsinda rya Two4Real ryamenyekanye mu ndirimbo Imitobe, Agakayi, Kanda amazi banagiranyeho ikibazo n’abahanzi bo muri Kina Music, ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye bakoranye n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo nka Roberto wo muri Zambia bakoranye iyitwa “Never Let you go”, bakorana n’umuhanzi General Ozzy wamamaye mu ndirimbo yitwa Potential, bakorana n’umuhanzi Ray Signature n’abandi.

two4real

Itsinda rya Two4Real kandi risenyutse nyuma yo kwigaragaza bifatika muri muzika nyarwanda, dore ko bari baherutse no gushyira ahagaragara album yabo ya mbere bise “Nyumva”, mu gitaramo cyiza cyari kitabiriwe n’aba bahanzi mpuzamahanga biyongereyeho abandi nka Michael Ross, Toniks, Urban Boys, Riderman, Uncle Austin, Jody,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaro 8 years ago
    Apuu, hari ikibazo se? Dj Pius ashake undi bakomezanya iryo tsinda kuko nubundi mubigaragara niwe uzwi cyane kurusha uwo wundi.
  • 8 years ago
    bari bamaze kugera kure so ntakundi
  • eric8 years ago
    Bihangane





Inyarwanda BACKGROUND