RFL
Kigali

Urujijo ku ndirimbo y'umuraperi Jay Polly na Davido, bishobora kurangira ibaye baringa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2018 12:38
2


Mu minsi ishize ubwo Davido yari mu Rwanda yasabye Jay Polly ko bajyana ku rubyiniro, nyuma y’uko Davido atangaje ko akunda bikomeye uyu muhanzi, nyuma hadutse amagambo yavugaga ko aba bahanzi bashobora kuba bagiye gukorana indirimbo ndetse Jay Polly afata iyambere mu kubyemeza ko afite indirimbo yakoranye na Davido ariko idakunze kuvugwaho rumwe



Ubwo Jay Polly yaganiraga na Inyarwanda.com yahamije ko indirimbo ye na Davido yarangiye hasigaye gufata amashusho yayo icyakora akavuga ko Davido yavuye mu Rwanda arangije gufata no gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo. Icyakora bihabanye n’ibyo uyu muhanzi yatangaje hanze aha hari amakuru umuntu atarenza ingohe yuko indirimbo Jay Polly avuga yakoze izajyamo Davido atigeze ajyamo cyane ko yahise yerekeza muri RDC aho yakoreye igitaramo.

Nyuma yuko Davido agiye Jay Polly yakomeje guhamya ko iyi ndirimbo yarangioye mu buryo bw’amajwi igisigaye akaba ari ukuyikorera amashusho kandi bizabera muri Nigeria ariko ibi bisa nibyajemo urujijo ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiraga na Pastor P byavugwaga ko ariwe wakoze iyi ndirimbo, uyu akaba yarabwiye umunyamakuru ko mubyukuri Jay Polly yatangiye umushinga w’indirimbo azashyiramo Davido ariko bikarangira bitabaye cyane ko Davido atigeze ajya kuri Studio. Jay PollyJay Polly na Davido 

Pastor P we avuga ko iyi ndirimbo itarangiye ahubwo we yumvaga gahunda ihari ari uko Jay Polly azajya kurangiriza uyu mushinga muri Nigeria ndetse akaba yiteguye kuzakorana nabo igihe bazamubwirira cyane ko we atekereza ko byaba nyuma yuko Davido arangije ibitaramo bye. Uyu mugabo uvuga ko iby’iyi gahunda atabifiteho amakuru menshi cyane ko hari abafashaga uyu muraperi muri gahunda z’imitegurire y’iyi ndirimbo barimo Noop Ja, uyu nawe aganira na Inyarwanda ntaho yatandukaniye na Jay Polly cyane ko nawe yahamyaga ko iyi ndirimbo yarangiye kabone nubwo itafatiwe amashusho.

Uku kunyuranya mu magambo hagati yabateguye iyi ndirimbo ndetse na Producer wayikoze biri gutera urujijo bigatuma hari nabibaza ko Jay Polly yaba yarabeshye abanyarwanda iyi ndirimbo yaba itararangiye nubwo nta mpamvu iyo ariyo yose ivugwa kukuba Davido yaragiye adakoze iyi ndirimbo nkuko yari yabyemereye uyu muraperi.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana5 years ago
    Iki gicucu ni cya mayibobo David I ntabwo yakorana nacyo yarakilindagije
  • Nana5 years ago
    Iki kigoryi Davido yaracyilindagije





Inyarwanda BACKGROUND