RFL
Kigali

Urugendo rwa Emmanuel Sibomana wakabije inzozi zo kuba umunyamakuru no gukina mu ikinamico Urunana nka Patrick

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2018 11:28
2


Yitwa Emmanuel Sibomana, ni umunyamakuru umaze imyaka 11 muri uyu mwuga w’Ubutegetsi bwa kane; yabaye mu buzima bwiza n’ububi bwashibutsemo kuba aterwa amatwi na benshi bakurikirana “Urunana” bayungurura inyigisho abaha. Kuri ubu arakorera Radio Isango Star.



Uyu musore yavutse tariki 12 Gashyantare 1985, avukira mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagali ka Gasoro. Ubu atuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagali ka Kagugu. Emmwanuel Sibomana uzwi na benshi nka Patrick, ni ingaragu akaba umwana wa Gatatu mu muryango.

Amashuri abanza yayigiye mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza yiga kuri Ecole Primaire de Kigoma kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa kabiri hagati y’umwaka w’ 1992-1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yakomeje amashuri mu Murenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza ahitwa Ecole Primaire de Nyarutovu kuva mu mwaka w’1996-2001.

Amashuli yisumbuye mu cyiciro rusange (Tronc Commun) yayigiye muri Ecole Secondaire de Kigoma(ESEKI). Ni ikigo giherereye mu Karere ka Ruhango 2002-2004. Icyiciro cyisumbuye (Sycle Superieur) kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu w'amashuli yisumbuye hagati y’umwaka w’2005-2007 ayiga muri Ecole Secondaire Nyakabanda ESN aho yigaga mu ishami ry'indimi n'ubuvanganzo. Ni ishuri riri mu Karere ka Muhanga mu misozi ya Ndiza. Inshuro nyinshi, ngo bajyaga ku ishuri bateze ubwato.

uko yinjiye

Uko yakabije inzozi yinjira mu itangazamakuru yimariyemo:

Ubwo yigaga muri ishuri rya ESN habagamo Radio y’abanyeshuli yayoborwaga na Ngendahimana Samuel wigaga imbere ye (kuri ubu akorera The New Times). Sibomana avuga ko uyu Ngendahimana ari we wamutinyuye kuvugira mu ruhame. Yagize ati “Maze yo kabyara (Ngendahimana Samuel) arantinyura ntangira gutinyuka kuvugira imbere y'abantu. Ntangira kwinjira mu itangazamakuru gutyo.” Akomeza avuga ko mu mwaka wakurikiyeho akiri kuri icyo kigo; batoye abanyeshuri bahagarariye abandi bajya gusura urwibutso rwa Murambi agenda nk’umunyamakuru. Ati:

Mu mwaka ukurikiyeho, kuko ari njye wari usigaye mpagarariye iyo Radio yo mu kigo byabaye ngombwa ko batoranya abanyeshuri bahagarariye abandi ubwo barimo ba Doyen (uhagarariye abahungu), Doyenne (uhagarariye abakobwa), Chefs de classe (abahagarariye amashuri), animateur (umuyobozi w’abanyeshuri b’abahungu), abarimu n’Umuyobozi w’Ikigo,...Ngo bajye gusura urwibutso rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe ubwo nanjye njyana nabo nk'umunyamakuru uhagarariye abandi batabashije kujyayo.

Avuga ko uwo munsi bajya gusuura urwibutso rwa Murambi aribwo yahuye na Eugene Hagabimana wamufashije byeruye kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru amazemo imyaka 11. Mu biganiro bagiranye, Sibomana yasabye Hagabimana kumufasha kwinjira mu itangazamakuru undi nawe aramwemerera amuha umunsi wo kubiganiraho. Yagize ati:

Ngezeyo nahahuriye na Eugene Hagabimana, wari umunyamakuru wa Radio Salus (Ubu ni umuyobozi wayo). N’uko ndamwiyegereza musaba ko yanyemerera akabimfashamo nkazavugira kuri radio maze nawe ambera imfura arabinyemerera. Muri macye mu kiruhuko cya Gatatu gisoza umwaka wa 2007 njya i Huye. Icyo gihe twahitaga i Butare maze ncumbika ahantu, ubundi nzinduka njya kumureba ariko babanza kuduha amahugurwa y'iminsi nk'itatu y'uko umuntu yitwara iyo ari muri studio...

yakoreye

Emmanuel Sibomana yakoreye ibigo by'itangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga

Avuga ko amahugurwa bahawe kuri Radio Salus byakozwe muri gahunda yitwaga Speciale Vacance. Yatangiye kuvugira kuri Radio Salus mu Ukuboza 2017 ari nabwo yatangiye urugendo rw’itangazamakuru na n’ubu aho asigaye akorera Radio Isango Star.

Uko yinjiye mu gukina mu ikinamico 'Urunana'. Urunana ni uruhererekane rw'imikino y'ikinamico rwatangiye kunyuzwa no kumvikana ku maradiyo mu 1999.

Mu bwana bwe, Emmanuel yakuze akurikira ibiganiro bitandukanye byatambukaga kuri Radio Rwanda agakunda cyane Umunyamakuru Sibomana Athanase. Avuga ko mu byo yakundiraga uyu mugabo witahiye, harimo uburyo yakoraga ibiganiro n’uko yitwaraga mu ikinamico yategurwaga n’Itorero Indamutsa. Ngo ibi byose byatumaga agira inyota yo gukina ikinamico no kwinjira mu mwuga w'itangazamakuru. Ati:

Nkiri umwana muto najyaga numva umunyamakuru witwaga Sibomana Athanase wakoraga kuri Radio Rwanda.  Nkumva ukuntu yakoraga animation (ayobora ibiganiro) ndetse n’uko yakinaga ikinamico mu Itorero Indamutsa nkumva ankundishije itangazamakuru ndetse no gukina Ikinamico. 

Avuga ko mu mwaka w’2010 ari bwo yagize igitekerezo cyo kwandikira ubuyobozi bw’Urunana abasaba kuba umwe mu bakinnyi b’uyu mukino ariko bamusaba gutegereza. Mu mwaka w’2012 ni bwo yahamagawe n’ubuyobozi bw’Urunana ahamagarirwa gukora ikizamini yahuriyemo n’abandi bantu benshi ariko aza kubarusha amanota atambuka atyo. Yagize ati:

Twakoze ikizamini n’uko nsanga nabarushije amanota n’uko ntangira gukina mu ikinamico Urunana gutyo ku izina rya Patrick. Kugeza na n'ubu ndacyakina kandi ndabikunda ndetse bikaba byaranangejeje kuri byinshi birimo kumfasha kubaho muri Kigali ndetse no kugira inyunganizi ntanga mu muryango wanjye.

ubuzima

Ubuzima ngo bwabanje kumugora ariko arashikama

N’ubwo wakumva ko mu buzima bwe yahiriwe ariko ngo siko byagenze kuko mu ntangiriro za 2008 yahuye n’ubuzima bugoye arakubitika ndetse akumva atakaje icyizere cy’ubuzima. Avuga ko yahagurutse atangira kwiga ibijyanye na Camera ndetse na Editing ari nabyo byamuyoboye mu rugendo rw’ubuzima aho muri 2014 kugeza mu 2016 yakoreye Radio/TV10 2016 kugeza 2017 yakoreye Radio 103.6 Hot FM ndetse na Radio Flash Fm.

Kuva muri 2017 kugeza muri Kamena 2018 yakoreraga Agence ya Mago Media Group Ltd itanga inkuru muri AFP, TV5 Monde Afrique, rimwe na rimwe CNN... Kuva ku itariki 31 Nyakanga kugeza ubu ari gukorana na Isango Star Radio & TV.

Kur ubu uyu musore

Kuri ubu uyu musore arakorera Radio Isango Star






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Felix5 years ago
    Courage kdi Imana ikomeze kugushyigikira.....
  • Abizeye super5 years ago
    Eeeh courage ndakwibuka ndi muto wiga I Nyakabanda yewe ESN yazamuye benshi pe.





Inyarwanda BACKGROUND