RFL
Kigali

Hagiye kumurikwa imideli yihariye yakorewe mu ruganda rw'umunyarwandakazi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/07/2018 16:22
1


Uruganda rwa Cretos Production rukora imyambaro cyangwa imideli yo guhita yambarwa ako kanya mu gihe rumaze rufunguye rugiye gukora igitaramo cyo kumurika imideli yarwo no kwereka abanyarwanda udushya bazanye mu myambarire mu kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.



Uru ruganda rwatangiye mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka aho icyicaro cyarwo giherereye mu Karere ka Gasabo, i Kinyinya. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jacqueline Hellevik Mugabushaka washinze uru ruganda, yagize ati “Naje mu Rwanda nzanye igitekerezo,kuko twifuzaga gukora ibintu bifite quality z’i Burayi, duhaze isoko ry’u Rwanda na Afrika dusagurire n’amahanga, bikorewe mu Rwanda iwacu nka Made In Rwanda koko…Mu ma fashion show hagomba kugaragaramo abanyarwanda kuko hari icyo tuje kongera ku bahasanzwe…”

Cretos

Mugabushaka Jacqueline Hellevik washinze Cretos Production

Uyu mubyeyi wahereye mu 1997 ari umunyamideli, aba mu Bubiligi ndetse intego ye nk’umunyarwanda ari uko iyi myambaro yajya ikorerwa mu Rwanda ikajyanwa hanze bikagaragaza isura y’u Rwanda aho kugira ngo imyambaro ivanwe i mahanga izanwa mu Rwanda ahubwo ive mu Rwanda ijyanwa iyo mu mahanga. Ni muri urwo rwego yateguye igitaramo cyo kumurika imideli cyiswe Fashion Experience’ kizaba ku itariki 28 Nyakanga i Nyarutarama muri Hotel Villa Portofino.

Cretos

Hazamurikwa imideli yakozwe na Cretos Production

Muri icyo gitaramo kandi hazagaragaramo abanyamideli bazwi mu Rwanda ndetse n’umuhanzi Marina wari wanitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru yahamije ko azaba ahari mu buryo bwe ati “Nejejwe cyane no kuba nzaba ndi umwe mu bazaba bari muri iki gitaramo, nshimisha abaje, ni ibyishimo kuri njye.”

Cretos

Cretos

Marina yashimangiye ko azaba ari muri iki gitaramo

Jacqueline ni umwe mu bubatse amateka mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda cyane ko ari umwe mu bahetse iki gisata kuva kera nk’uko twabivuze haruguru ko yahereye mu mwaka w’1997, abimazemo imyaka 21 y’uburambe muri byo. Na nyuma yo kuva mu Rwanda yarakomeje aba umunyamideli ndetse n’umwana we w’umukobwa yakurikije iyi mpano ndetse anatsindira ibihembo bitandukanye dore ko yanitabiriye amarushanwa mpuzamahanga.

Cretos

Ni igihe cyiza cyo kumurika imideli yakorewe mu Rwanda

Ku bijyanye n’igiciro, yijeje abanyarwanda ko bitazabagora cyane ko hazashyirwaho uburyo bwo kubagezaho ibicuruzwa aho bari mu buryo buboroheye ndetse no kwishyura bikoroshywa mu buryo bushoboka. Shiny, ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Cretos Production ku kijyanye na Fashion Experience yagize ati “Buri munyarwanda wese aho ari mu bushobozi afite agomba kwambara. Niyo mpamvu Cretos Fashion Experience igiye kubaho hakamurikwa ibikorwa bya Cretos Production ndetse hakagaragazwa ubushobozi abanyarwanda bafite ku myambaro yakwambarwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga iturutse mu Rwanda…”

Cretos

Shiny usanzwe ari umunyamideli yavuze ko bikwiye ko hagaragara isura y'ibyo mu Rwanda

AMAFOTO:

Cretos

Cretos

Cretos






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc5 years ago
    Nibyiza ubwo aba nyarwanda tugeze kururu rwego peeeee





Inyarwanda BACKGROUND