RFL
Kigali

Urufunguzo rw’imodoka ya Miss Rwanda 2017 rwaburiwe irengero, udushya twaranze ibi birori byabaye mu minsi ibiri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2017 8:56
9


Iradukunda Elsa ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yinjiye mu mateka nka Nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri kamba yaryambitswe ku munsi wa kabiri w'ibi birori uhereye igihe byari biteganyirijwe. Ibi birori byaranzwe no kubura k'urufunguzo rw’imodoka n’utundi dushya.



Reba tumwe mu dushya twaranze ibi birori byo gutora Miss Rwanda 2017

-Ku ikubitiro abafana babujijwe kwinjiza ibikoresho birangurura amajwi nka vuvuzela, amafirimbi n’ibindi.

-Muri ibi birori ibyo kurya no kunywa byakoshaga dore ko Fanta yaguraga 1000frw ndetse n’ibindi bikaba byakoshaga kuko isambusa imwe mu cyumba cyatorewemo Nyampinga yaguraga 500frw.

kuryaIbyo kurya no kunywa muri ibi birori byakoshaga

-Kamwe mu dushya twabaye ndetse kishimiwe ni uko amajwi n’amafaranga abantu baba bakoresheje batora aba bakobwa yahawe agaciro maze uwagize amajwi menshi akagira amahirwe yo kwinjira mu bakobwa batanu ba mbere ntakindi kirebweho.

-Iradukunda Elsa watowe nka Miss Rwanda 2017 yari apfutse ku kaboko byagaragazaga ko yakomeretse.

 miss rwanda

Miss Elsa yari apfutse ku kaboko

-Urufunguzo rw’imodoka ya Miss Rwanda 2017 rwaburiwe irengero, ubwo yari amaze kwegukana ikamba dore ko uyu mukobwa yajyanywe ku modoka kugira ngo bayimwereke ndetse ayihabwe, bikarangira uyu mukobwa atababashije kuyinjiramo kuko habuze urufunguzo rwayo. Amakuru Inyarwanda.com yabonye ni uko uru rufunguzo rwari rufitwe n’umushoferi wo muri Rwandamotor ahaguriwe iyi modoka.

Hafashwe icyemezo ko iyi modoka irara muri Camp Kigali ahabereye iki gikorwa kugeza igihe rubonekera igashyikirizwa uyu mukobwa. Iradukunda Elsa we wegukanye ikamba yahise asubirana n'abandi i Nyamata kuri Golden Turip aho bagiye gufata ibikoresho byabo akazahava kuri iki cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017.

miss rwandaImodoka Miss Elsa yayireberaga inyuma imfunguzo zabuzemiss rwandaIyi modoka yaraye muri Camp Kigali ahaberga iki gikorwa

-Ibi birori byatinze kuba bikomeye, kuko ubusanzwe byari biteganyijwe ko bitangira saa kumi nimwe z’umugoroba gusa byageze saa kumi n'ebyiri nta muntu uragera ku rubyiniro icyakora n’abatekinisiye bari bakirwana no kuvuza ibyuma neza. Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu abatekinisiye basabye abafana kwihangana iminota itanu bagacana moteri itanga umuriro, saa moya zuzuye icyumba cyari kimaze kuzura neza abafana bari bitabiriye.

miss rwandaMiss Elsa yatowe ku masaha ahuza iminsi ibiri

Umushyushyarugamba Andrew Kareba yinjiye ku rubyiniro saa mbili n’igice, ni ukuvuga amasaha atatu arenga nyuma y’igihe cyatanzwe, asaba imbabazi kuba batinze gutangira. Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2017 yatowe saa sita na mirongo itatu n’ibiri z’ijoro, ni ukuvuga iminota 32 yari imaze kurenga ku munsi yagombaga gutorerwaho dore ko yagombaga gutorwa mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 2017 ariko bikaba byarangiye atowe tariki 26 Gashyantare 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nelly7 years ago
    This is too much, ntihazongere kuba ho amatora, bajye bashyira ho uwo nubundi baba bateguye!! So sad
  • Rugwiro Oldurade7 years ago
    iz gt & bd bcs of miss bibye amajwi linda
  • liam7 years ago
    linda bamwibye amajijwi
  • biracyambabaza7 years ago
    yooooo ko mbona se akaboka ki buryo wagirango ki koreye inyonjo so sad kbx
  • RUSAKE7 years ago
    KABISHYWE RUBUZE, UWO NTA MU MISS URIMO? NTIWAMENYA IMBERE N'INYUMA UMUBONYE AGENDA WAGIRANGO ARAZA! KATA ZO MURI MISS TURAZIRAMBIWE
  • kem7 years ago
    Linda bamwibiye amanota I can't pretend t kuko numero 5 sinzi impamvu bakundaga kuyo hereza kuri tigo as an example NGO bayitore ibi ntabwo byumvikana.linda u ain't deserve the second runner up
  • Bimawuwa7 years ago
    Gukora ibintu wingana ahandi byose nibyo bibitera,kuba inyuma yi gihe ngo urashaka gukora byamirenge, ese ko bari bazi aho bazakorera ni kuki batatunganyije aho igikorwa kizabera kuva mbere. icyumweru cyose kirashize hama batangire gutegura aho nyirigikorwa kizabera ku munota wa nyuma.ikindi abutunganya ibirori nkibyo wagirango baba bagiye gukirira kubantu, ibinyobwa bakabizamura ni biribwa bigakosha kandi wenda bashobore kuba batazatanga nu musoro kubyinjiye. ubundi ibirori nkibyo byitwa family event ntanzoga rero zikunze kurangwamo kuko hitabirwa na bantu benshi batandukanye harimo na bana bato, inzoga rero ntabwo zigaragara muri family show rowse mujye mwigana neza murebe no kubandi.ibirori binyura live kuri TV ntabwo inzoga zirangwamo niyo zirimo ziba ziri mubindi bikoresho byi hishe .
  • Ukuri7 years ago
    Agashya mwibagiwe: Uburyo abakobwa bagaragaje kutishimira bourse na certifica bahawe na Mahatuma Gndhi University! Barazipinze bigaragara!
  • brino7 years ago
    uyu muko nimwiza ndakurahiye arabikwiye to





Inyarwanda BACKGROUND