RFL
Kigali

Urubyiruko rurenga 50 rugiye guhurira ku mucanga w’ibanga rugamije kumenyana no gusabana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/10/2015 19:00
15


Paradise day ni igikorwa umuntu yagereranya nka picnic, kigamije guhuza inshuti nyinshi zitandukanye mu rwego rwo kunoza no kwagura ubuvandimwe mu rubyiruko, gusabana no gushyigikirana mu buzima bwa buri munsi.



Iki ni igitekerezo cyaturutse kuri Murenzi Emmalito ubwo yaracyiri mu mashuri ya kaminuza muri Mount Kenya, akaza kwifuza kujya ahuza urubyiruko rwo muri kaminuza zitandukanye bagamije gusabana kungurana ibitekerezo no kumenyana, iki gitekerezo cye kigenda cyaguka na nyuma yo kurangiza kaminuza akomeza guhuriza hamwe urubyiruko rw'inshuti ze yaba abiga n'abakozi mu mirimo inyuranye. Uyu musore yaje guhita ashyiraho itsinda(group) rya What’sApp yise ‘Paradise’ yahurizagamo hamwe izi nshuti ze akazisaba ko nazo zagenda zongeramo inshuti zazo, buri wese akazana inshuti bakaba umuryango umwe ugamije gusabana no gufashanya mu iterambere.

Emmalito

Murenzi Emma uzwi cyane nka Emmalito mu biganiro akora kuri televiziyo, niwe wagize igitekerezo cyaje kuvamo Paradise day

Emmalito ati “ Ubusanzwe tugira group yo kuri whats'App ya PARADISE idufasha gushyigikirana mu buzima bwa buri munsi, urwaye tukamusura n'ufite ibirori tugasabana. Intego yacu ni Friendship based on Networking ku buryo tumera nk’abavandimwe tugashyigikirana, urugero uwaba ari nk’umushomeri tukamufasha kubona akazi, natwe ubwacu tugatezanya imbere mubyo dukora.”

Iyi group ya WhatssApp bise paradise niyo yaje kuvamo igitekerezo cya Paradise day aho bashaka umunsi umwe bemeranywaho maze bagahurira ahantu runaka bagasabana, bakanamenyana birushijeho. Uburyo iki gikorwa bagitegura, abemeje kwitabira bahagurukira rimwe mu mudoka i Kigali, bakagenda bose ntawe uzi neza aho bari buruhukire, uretse ko gusa mbere yo guhaguruka bahabwa ishusho n’abayoboye abandi ry’uko aho hantu bari bwizihiriza uyu munsi wabo hasa cyangwa hateye dore ko baba banasabwe uburyo bw’imyambarira ijyanye.

Emmalito utegura iki gikorwa ati “ Tugenda twese nta wuzi aho tugiye (venue iba ari surprise) tugahura n’inshuti tutaziranye kuko uko ubwiwe kuza muri paradise nawe uba wabwira undi, n’uwo ubwiye akaba yabwira undi gutyo gutyo.“

paradise

Kuri iyi nshuro ababyifuje bose bari gutanga ibihumbi 20 by'amanyarwanda bakaba biteguye guhura bagasangira, bagasabana mu mikino itandukanye n'umuziki umunsi wose bagataha buri wese yungutse inshuti nshya mu buzima

Iki gikorwa cyatangiye kubaho mu 2013, aho kuri iyi nshuro harimo hategurwa Paradise day season 3 itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03/10/2015. Kugeza ubu urubyiruko rugera kuri 50 muri 83 bagize Paradise group bamaze kwiyandikisha no gutanga umusanzu wabo ku buryo biteguye kuzaba bizihiza uyu munsi wa Paradise day kuwa Gatandatu kuva saa kumi n'ebyiri za mugitondo bagihura kugeza bagarutse ku mugoroba bavuye aho bazaba bateguriwe kwizihiza uyu munsi kugeza ubu hakiri ibanga ariko bakaba baramenyeshejwe ko ari ku mucanga ku mazi, bivuze ko ari hamwe mu hantu nyaburanga ku kiyaga runaka bishoboka ko ari ku Kivu cyangwa Muhazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo8 years ago
    Barahaze
  • sisi8 years ago
    courage
  • sandra8 years ago
    Iyo group c bisaba iki kugirango umuntu ayijyemo?? Gusa crg nubyiza cyane uwo muntu yakoze ibintu byiza cyane
  • 8 years ago
    nibansige muriyo group najye tuzajyane waaaa
  • gilbert Gunners 8 years ago
    Nicyogihe gusa mujye mwishimisha mwirinda kd akaga kaziye urubyiru!!
  • gira8 years ago
    Mbega byiza iyi group ndayikunze bafite gahunda nziza
  • TONi8 years ago
    iyo groupe ndayikunze.mwashyiramo umuntu gute?
  • rosy8 years ago
    ushaka kwifatanya nabo yahamagara izo contact ziri kuri iyo banner.
  • Fa8 years ago
    Ibi bintu nibyiza gusa byekugarukira aha ahubwo kuko mufite imbaraga n'ubushobozi ubutaha muzakusanye mutangire umushinga ufatika ubyara inyungu '' union fait la force'' Merci
  • Fiacre8 years ago
    nange iyo grp bayishyiremo nyatange 0728 105 105
  • ruti8 years ago
    iyo nimirengwe kumucanga tu nyuma yawo n'ibitaka.
  • Jack8 years ago
    ko nifuza kubajoining
  • Jack8 years ago
    ko nifuza kubajoining
  • chentro8 years ago
    iyi group ninziza mushyiremo .ese kujyamo bisabi iki?
  • kamali gilbert8 years ago
    nigitekerezo kiza dukunze nukutubwira uko umuntu yasangira namwe kuri urwo rugendo mwatangije





Inyarwanda BACKGROUND