Nyuma yo kuva ku muhanda bakitandukanya n'ubuzererezi, itsinda ry'abasore bishyize hamwe bagashinga itsinda ryo kubyina bise VISION STAR DANCE CREW kuri ubu bari gutegura igitaramo kigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobya bwenge ndetse no gukangurira abakobwa kwirinda inda zitateganijwe.
Imyaka 20 yose irashize itsinda VISION STAR DANCE CREW ryiganjemo abana bavuye ku muhanda ndetse n'abaretse ibiyobyabwenge bihurije hamwe bagahitamo gukorera hamwe bunga imbaraga bagahuza amaboko maze bakajya inama yo gukora umwuga wo kubyina na cyane ko bemeza ko ari wo ubatunze.
Itsinda Vision Star Dnace Crew rikunda kwigaragaza cyane cyane mu bitaramo bitandukanye ryitabira rigakuramo ibirifasha ndetse na buri muntu muri bo akabaho neza abona ibyo we akeneye bivuye mu kubyina nk'uko twabitangarijwe na Niyobuhungiro Aboubakar umuyobozi wa Vision Star Dance Crew.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Niyobuhungiro yavuze ko kuba ari abasore babikesha kubyina kandi kuba byaratumye bava mu muhanda abandi bakareka ibiyobya bwenge banywaga bibatera imbaraga zo gukora cyane ndetse no gushaka uburyo bwose bakoresha kugira ngo bagire inama urundi rubyiruko bagenzi babo kwitandukanya n'ibyo bavuyemo. Yagize ati:
Twe Vision Star Dance Crew twiganjemo abana bavuye ku muhanda kuko nanjye tuvugana nahoze ndinzererezi ku muhanda gusa nabivuyemo hashize imyaka 20 yose mbihagaritse nihuza nabagenzi bange dukora itsinda kugeza ubu tubifata nk'akazi kuko tubeshejwe ho nabyo Vision Star Dance Crew twizeye ko ikigitaramo kizaba cyiza kandi ubutumwa buzatangirwa aha buzafasha benshi by'umwihariko urubyiruko ruzacyitabira.
Nk'uko Niyonkuru yakomeje abitangariza Inyarwanda.com Vision Star Dance Crew ni itsinda ribarizwa mu karere ka Rubavu. Aba basore bakunze kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye nko kujya kubyina ahantu hatandukanye. Iri tsinda rigizwe n'ababyinnyi 30. Kuri ubu bari gutegura igitaramo ku bufatanye n'ikikigo mu gashami k'umuco gakuriwe na Nsanzubuhoro Philemo wabwiye Inyarwanda.com ko uretse kubyina bakishima bazatambutsa n'ubutumwa kandi bizeye ko ubukangurambaga buzatangirwaga buzatangwa hari cyo buzasigira urubyiruko.
Vision Star Dance Crew bagiye gukora igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge
TANGA IGITECYEREZO