RFL
Kigali

Rubavu:Vision Star Dance Crew igizwe n'abahoze ku muhanda yateguye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda zitateganijwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/05/2018 13:31
0


Nyuma yo kuva ku muhanda bakitandukanya n'ubuzererezi, itsinda ry'abasore bishyize hamwe bagashinga itsinda ryo kubyina bise VISION STAR DANCE CREW kuri ubu bari gutegura igitaramo kigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobya bwenge ndetse no gukangurira abakobwa kwirinda inda zitateganijwe.



Imyaka 20 yose irashize itsinda VISION STAR DANCE CREW ryiganjemo abana bavuye ku muhanda ndetse n'abaretse ibiyobyabwenge bihurije hamwe bagahitamo gukorera  hamwe bunga imbaraga bagahuza amaboko maze bakajya inama yo gukora umwuga  wo kubyina na cyane ko bemeza ko ari wo ubatunze.

Itsinda Vision Star Dnace Crew rikunda kwigaragaza cyane cyane mu bitaramo bitandukanye ryitabira rigakuramo ibirifasha ndetse na buri muntu muri bo akabaho neza abona ibyo we akeneye bivuye mu kubyina nk'uko twabitangarijwe na Niyobuhungiro Aboubakar umuyobozi wa Vision Star Dance Crew.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Niyobuhungiro yavuze ko kuba ari abasore babikesha kubyina kandi kuba byaratumye bava mu muhanda abandi bakareka  ibiyobya bwenge  banywaga bibatera imbaraga zo gukora cyane  ndetse  no gushaka uburyo bwose bakoresha kugira ngo bagire inama urundi rubyiruko bagenzi babo kwitandukanya n'ibyo bavuyemo. Yagize ati:

Twe Vision Star  Dance Crew twiganjemo abana bavuye  ku muhanda kuko  nanjye tuvugana nahoze ndinzererezi ku muhanda gusa  nabivuyemo hashize imyaka 20 yose mbihagaritse nihuza nabagenzi bange dukora itsinda kugeza  ubu  tubifata  nk'akazi kuko tubeshejwe ho nabyo Vision Star Dance Crew twizeye ko  ikigitaramo kizaba cyiza kandi ubutumwa buzatangirwa aha buzafasha benshi by'umwihariko urubyiruko ruzacyitabira.

Nk'uko Niyonkuru yakomeje abitangariza Inyarwanda.com Vision Star Dance Crew ni itsinda  ribarizwa mu karere ka Rubavu. Aba basore bakunze kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye nko kujya kubyina ahantu  hatandukanye. Iri tsinda  rigizwe  n'ababyinnyi 30. Kuri ubu bari gutegura igitaramo ku bufatanye n'ikikigo mu gashami k'umuco gakuriwe na Nsanzubuhoro Philemo wabwiye Inyarwanda.com ko uretse kubyina bakishima bazatambutsa n'ubutumwa kandi bizeye ko ubukangurambaga buzatangirwaga buzatangwa hari cyo buzasigira urubyiruko.

Vision Star CrewVision Star Crew

Vision Star Dance Crew bagiye gukora igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND