RFL
Kigali

Abarokokeye i Nyarubuye barimo urubyiruko rusaga 80 bakoze indirimbo mu kunamira abazize Jenoside-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/07/2016 21:30
4


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,urubyiruko rusaga 80 rwarokokeye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe hamwe n'abandi baharokokeye bakoze indirimbo rwise ‘Turiho’ ikubiyemo urw’agashinyaguro abatutsi bishwe by'umwihariko abatutsi ba Nyarubuye bakaba barakorewe ibya mfura mbi.



Muri iyi ndirimbo ‘Turiho’ uru rubyiruko n'abandi bayigaragaramo bashima Imana kuba bo bararokotse, bagasaba Imana kwakira ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakicwa urw’agashinyaguro. Bashimira kandi iz’amarere zatabaye hakabasha kugira bacye barokoka.

Abatutsi biciwe i Nyarubuye Mana ubakire Mana ubakire, inzira y’umusaraba banyuze yari ndende, naho abasigaye imvura n’amasaka byaraduhishe turi abahamya bo kubivuga. Batesheje agaciro abacu babagirira urwango rukabije byaduteye intimba. Nyuma y'ibyo byose ariko turiho turikomeje dukomeza n'abandi mu rwatubyaye(….)

Turiho

Iyi ndirimbo y’abarokokeye i Nyarubuye, igiye hanze mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016 i Nyarubuye habereye ijoro ryo kwibuka ryatangiye  saa cyenda z’amanywa kugeza bucyeye. Ni mu gihe kandi kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016 bashyingura imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 73 bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuhanzi Senderi International Hit ni umwe mu rubyiruko rwarokokeye i Nyarubuye rugaragara muri iyo ndirimbo. Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko nawe afite abo yibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko iyo ndirimbo atari iye ahubwo yanditswe n’urubyiruko rwarokokeye i Nyarubuye. Yagize ati:

Tariki 2 tuzashyingura imibiri y’abatutsi bagera ku bihumbi 73 birenga ntabwo byoroshye harimo imiryango harimo ababyeyi banjye harimo barumuna banjye ni ibintu bikomeye , twakoze indirimbo rero nk’abantu bavuka hariya harimo n’abarokokeye hariya, tuyita Turiho abarimo bose abenshi ni abarokokeye hariya.

Turiho

Mu gace ka Nyarubuye ni hamwe mu habaye Jenoside yakoranywe ubugome buri ku rwego rwo hejuru. Kuva Nyarubuye ujya ku mupaka wa Tanzaniya ku Akagera ni isaha imwe n’amaguru bityo abacaga iyo nzira bakaba bararohogwa mu Akagera. Bamwe mu barokotse, ubu batuye Kirehe, Kigali, Rwamagana, Gatsibo yahoze yitwa Gatsibo n’ahandi, bakaba bafite icyizere cyo kubaho kuko badashobora guheranwa n’amateka nubwo bibukana agahinda.

REBA HANO 'TURIHO' YAKOZWE N'ABAROKOKEYE I NYARUBUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayambaje silas7 years ago
    Turashima reta y'ubumwe idahwema kutwibutsa kwamagana icyo cya go cyaduhekuye,ariko tubasaba ko natwe bato bajya batwigisha amateka.thx
  • jiji7 years ago
    kbsa mwakoze neza kwibuka abacu mubatura indirimbo Imana ibahe umugisha kandi ikomeze itubesheho dusohose ibyo batakoze twubaka igihugu cyacu dufasha umubyeyi wacu kagame kumva imana ze mubyeyi wacu kagame warakoze bless u turagukunda
  • Ephrem7 years ago
    mureke dukomeze kwihangana kandi twiyubaka icyivi cy abacu tuzacyuse .Imana ikomeze imitima yacu.
  • Ephrem7 years ago
    Mureke twibuke abacu kuko bagiye tukibakunze ariko dufite ukwizera yuko aho Roho zabo ziri mumaboko yawe Mana nuko rero dukomeze gukomera mu mitima yacu icyivi cyabo duzacyusa.





Inyarwanda BACKGROUND