Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,urubyiruko rusaga 80 rwarokokeye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe hamwe n'abandi baharokokeye bakoze indirimbo rwise ‘Turiho’ ikubiyemo urw’agashinyaguro abatutsi bishwe by'umwihariko abatutsi ba Nyarubuye bakaba barakorewe ibya mfura mbi.
Muri iyi ndirimbo ‘Turiho’ uru rubyiruko n'abandi bayigaragaramo bashima Imana kuba bo bararokotse, bagasaba Imana kwakira ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakicwa urw’agashinyaguro. Bashimira kandi iz’amarere zatabaye hakabasha kugira bacye barokoka.
Abatutsi biciwe i Nyarubuye Mana ubakire Mana ubakire, inzira y’umusaraba banyuze yari ndende, naho abasigaye imvura n’amasaka byaraduhishe turi abahamya bo kubivuga. Batesheje agaciro abacu babagirira urwango rukabije byaduteye intimba. Nyuma y'ibyo byose ariko turiho turikomeje dukomeza n'abandi mu rwatubyaye(….)
Iyi ndirimbo y’abarokokeye i Nyarubuye, igiye hanze mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016 i Nyarubuye habereye ijoro ryo kwibuka ryatangiye saa cyenda z’amanywa kugeza bucyeye. Ni mu gihe kandi kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016 bashyingura imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 73 bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuhanzi Senderi International Hit ni umwe mu rubyiruko rwarokokeye i Nyarubuye rugaragara muri iyo ndirimbo. Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko nawe afite abo yibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko iyo ndirimbo atari iye ahubwo yanditswe n’urubyiruko rwarokokeye i Nyarubuye. Yagize ati:
Tariki 2 tuzashyingura imibiri y’abatutsi bagera ku bihumbi 73 birenga ntabwo byoroshye harimo imiryango harimo ababyeyi banjye harimo barumuna banjye ni ibintu bikomeye , twakoze indirimbo rero nk’abantu bavuka hariya harimo n’abarokokeye hariya, tuyita Turiho abarimo bose abenshi ni abarokokeye hariya.
Mu gace ka Nyarubuye ni hamwe mu habaye Jenoside yakoranywe ubugome buri ku rwego rwo hejuru. Kuva Nyarubuye ujya ku mupaka wa Tanzaniya ku Akagera ni isaha imwe n’amaguru bityo abacaga iyo nzira bakaba bararohogwa mu Akagera. Bamwe mu barokotse, ubu batuye Kirehe, Kigali, Rwamagana, Gatsibo yahoze yitwa Gatsibo n’ahandi, bakaba bafite icyizere cyo kubaho kuko badashobora guheranwa n’amateka nubwo bibukana agahinda.
REBA HANO 'TURIHO' YAKOZWE N'ABAROKOKEYE I NYARUBUYE
TANGA IGITECYEREZO