RFL
Kigali

Uganda: Urban Boyz, Bruce Melody na Sheebah Karungi bagiye guhurira mu gitaramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2017 15:18
1


Ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda hagiye kubera igitaramo kizwi nka Rwanda Burundi Night, iki gitaramo kigiye guhuriramo abahanzi b’ibihangange nka Urban Boyz, Bruce Melody, Sheebah Karungi n'abandi benshi banyuranye bazaba basusurutsa abatuye umujyi wa Kampala muri iki gitaramo.



Nkuko bigaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo ngo giteganyijwe kuba tariki 29 Mata 2017 mu kabari ka Cayenne kari mu mujyi wa Kampala aho kwinjira bizaba ari amashiringi ya Uganda ibihumbi makumyabiri (20,000UGSH)mu myanya isanzwe hamwe n’ibihumbi Magana atanu y’amashiringi (500,000UGSH) mu myanya y’icyubahiro ku meza y’abantu batandatu.

Twibukiranye ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri dore ko ubwa mbere cyari cyahuje abahanzi nka Charly&Nina, Big Farious, Jose Chameleone, Good Lyfe ndetse na Jody Phibi. Iki gitaramo kikaba kitarabashije kurangira kubera imvura yaguye ikagihagarika kitarangiye.

Kuri iyi nshuro kandi kimwe n’ubushize Judith Heard niwe uzaba ari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, uyu akaba arinawe wayoboye igitaramo cya Rwanda Burundi Night cyabaye bwa mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndamage7 years ago
    bizaba arihatari tu





Inyarwanda BACKGROUND