RFL
Kigali

Urban Boyz yamurikiye abafana amashusho y’indirimbo yabo nshya –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/05/2017 14:35
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Urban Boys ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Nipe’ indirimbo bakoranye n’umuhanzi w’i Bugande Ykee Benda. Iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 ni bwo bayimurikiye abafana mu gitaramo bakoreeye mu kabyiniro k’ahazwi nko kwa Jules i Remera.



Muri iki gitaramo Urban Boys bakoze bamurika amashusho y’indirimbo yabo ‘Nipe’ hagaragaye itsinda rituzuye dore ko Nizzo Kaboss atari ahari, ibi byatumye Safi na Humble G aribo gusa bataramira abari aho, muri iki gitaramo aba basore biseguye ku bakunzi babo batangaza ko mu byukuri Nizzo kutaboneka bitamuturutseho ahubwo ari uko atari ameze neza. Aha baharirimbiye zimwe mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa ndetse basoza bahita bongera bamurikira abakunzi babo amashusho y’iyo ndirimbo yabo ‘Nipe’.

REBA AMAFOTO:

Urban BoyzDj David Bayingana aganira na Safi mbere yuko bamurika indirimbo yaboUrban BoyzHumble G yari yazanye n'umukunzi we muri iki gitaramoUrban BoyzVJ Mupenzi ni we uba ucurangaUrban BoyzMc Kate Gustave ni we washyushyaga abantuUrban BoyzUrban BoyzUrban BoyzUrban Boys nubwo bari babiri bishimiwe bikomeyeUrban BoyzAbafana bari bahari ku bwinshiUrban BoyzUrban BoyzUrban Boys bamurika indirimbo yabo nshya 'Nipe'

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIPE' YA URBAN BOYZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND