Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz mu minsi ishize bakoranye indirimbo na Ykee Benda umugande wamamaye mu ndirimbo ‘Muna Kampala’. Indirimbo yabo nshya bise ‘Nipe’ ni indirimbo yumvikanamo uruvangitirane rw’indimi enye.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIPE' YA URBAN BOYZ NA YKEE BENDA
Aba bahanzi bakoranye indirimbo ubwo Ykee Benda yarari mu Rwanda yaje gukorera i gitaramo mu mujyi wa Kigali aho yaje azanye na Producer we Nassim akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo bakoranye bakayita ‘Nipe’, indirimbo ikaba yumvikanamo indimi enye baririmbyemo arizo; Ikinyarwanda, Ikigande, Igiswahili n’Icyongereza.
Urban Boyz ikorana na Ykee Benda
Indirimbo ‘Nipe’ ya Urban Boyz na Ykee Benda ni imwe mu ndirimbo nshya Urban Boyz yashyize hanze zizaba ziri kuri Album nshya aba bahanzi bari gukoraho ndetse bamaze no gutangaza ko bazayishyira hanze mu gihe kiri imbere.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIPE' YA URBAN BOYZ NA YKEE BENDA
TANGA IGITECYEREZO