RFL
Kigali

Urban Boyz yashyize hanze indirimbo yakoranye na Ykee Benda yumvikanamo indimi enye –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2017 17:41
5


Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz mu minsi ishize bakoranye indirimbo na Ykee Benda umugande wamamaye mu ndirimbo ‘Muna Kampala’. Indirimbo yabo nshya bise ‘Nipe’ ni indirimbo yumvikanamo uruvangitirane rw’indimi enye.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIPE' YA URBAN BOYZ NA YKEE BENDA

Aba bahanzi bakoranye indirimbo ubwo Ykee Benda yarari mu Rwanda yaje gukorera i gitaramo mu mujyi wa Kigali aho yaje azanye na Producer we Nassim akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo bakoranye bakayita ‘Nipe’, indirimbo ikaba yumvikanamo indimi enye baririmbyemo arizo; Ikinyarwanda, Ikigande, Igiswahili n’Icyongereza.

urban boyzUrban Boyz ikorana na Ykee Benda

Indirimbo ‘Nipe’ ya Urban Boyz na Ykee Benda ni imwe mu ndirimbo nshya Urban Boyz yashyize hanze zizaba ziri kuri Album nshya aba bahanzi bari gukoraho ndetse bamaze no gutangaza ko bazayishyira hanze mu gihe kiri imbere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIPE' YA URBAN BOYZ NA YKEE BENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omar7 years ago
    URBAN BOYS HARI INTERA BAMAZE KUJYERAHO KBSA IYI NDIRIMBO NINZIZA
  • 7 years ago
    Ark ndakibaza niba ntakindi gihugu mubonamo collabo kitari Uganda,,, kuko ndabona abahanzi bose ariyo gahunda
  • 7 years ago
    NTATERAMBERE RYABO AHUBYO NI YKEE BENDA WUMUHANGA CANE UWO PRODUCER NASHIM KUKO ALMOST HIT SONGS IN KAMPALA NIWE WAZIKOZE Eg uzunve iriya ndirimbo bakoze na good life its was anyc song but it wasnt ahit coz of fake production ngo banze kuyishura thus why weasle wasnt in the video
  • Timberland7 years ago
    keep it up! swagga family tubarinyumaaaaa
  • 7 years ago
    Nta kigenda indirimbo mbi yikinyejana





Inyarwanda BACKGROUND