Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abahanzi Safi Madiba, Nizzo Kaboss ndetse na Humble G, baheruka gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye n’umugande uzwi ku izina rya Ykee Benda uyu akaba yaramamaye mu ndirimbo ‘Munakampala’, indirimbo aba bakoranye bakaba barayise ‘Nipe’ kuri ubu amashusho yayo akaba yageze hanze.
Urban Boys ishyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo mu gihe imaze iminsi mike ikubutse muri Uganda aho bakoze ibitaramo bibiri ndetse bakaririmbana iyi ndirimbo na Ykee Benda ku rubyiniro mu mujyi wa Kampala.
Tubibutse ko amashusho ya 'Nipe' yafashwe anatunganywa na Producer ‘Ma~RivA’, umwe mu bakoze amashusho ya nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO