RFL
Kigali

Urban Boyz baracyavuga imyato umuherwe wabahereye amadorari ku rubyiniro muri Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/05/2017 10:01
1


Mu minsi ishize itsinda rya Urban Boyz ryari mu gitaramo Rwanda- Burundi Night cyabereye muri Uganda, ubwo iri tsinda ryari ku rubyiniro umuherwe witwa Jack Pemba yazamutse ku rubyiniro abaha amadorari ijana buri wese ariko batashye bamuvuga imyato.



Humble G aganira na Inyarwanda nyuma yuko amashusho yabo bahabwa aya mafaranga agiye hanze yahamije ko uyu mugabo ari umuherwe wabahaye amadorari ijana buri wese ariko ngo ntibari bamuzi, ndetse ngo nyuma hari ibindi baganiriye bijyanye n'akazi ariko ngo ibiganiro biracyakomeje kuko bateganya gukorana byinshi bitanga amafaranga.

UMVA HANO UKO HUMBLE ASOBANURA IBIJYANYE N'UYU MUHERWE

Urban BoyzUrban Boyz ubwo bari mu gitaramo Kampala

Humble G yagize ati” Twaratunguwe umuntu ushobora kuza akaguha amadorari ijana ku rubyiniro? Ntibisanzwe gusa byerekana ko akazi kacu hari abagaha agaciro. Akimara kuduha ariya madorari natwe twahise tumuhindurira indirimbo yitwa Kiss Money tuyita Pemba money igitero cya Kaboss (Nizzo) cyose cyari Pemba money.”

Aba bahanzi nyuma yo gutaramira muri Uganda ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017 ubu bageze mu Rwanda aho banatangaza ko biteguye gukomeza gukora byinshi ndetse no guha abakunzi babo ibihangano bibanyuze.

REBA HANO UBWO UYU MUHERWE YAHAGA AMADORARI ABA BAHANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • methode6 years ago
    nibakomeze bamamare abasore bacu turabemara kbs





Inyarwanda BACKGROUND