RFL
Kigali

Urban Boys yatengushye abafana bayo b’i Musanze ibura mu gitaramo ihita yica icyiru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/07/2017 11:10
0


Si ubwa mbere, si n'ubwa kabiri, itsinda rya Urban Boys ribura mu gitaramo ryateguriwe mu mujyi wa Musanze, mu mpera z’iki cyumweru turangije iri tsinda ni bwo ryongeye gutenguha abafana baryo bo mu karere ka Musanze icyakora rihita ryitanguranwa ryica icyiru.



Ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 ni bwo itsinda rya Urban Boys ryagombaga gutaramira mu mujyi wa Musanze mu kabyiniro ka Cascade, icyakora abafana b'iri tsinda bararitegereje baraheba, bigeze mu gicuku ni bwo abasore bari abashyushyarugamba bazamutse ku rubyiniro bisegura ku bafana babumvisha ubutumwa bwari bwoherejwe n'abasore bagize iri tsinda bwisegura ku bafana babo.

Iri tsinda riri mu bahanzi bari guherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi,Nyakubahwa Paul Kagame mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda itaha, ryahise ritangaza ko ryagowe no kubona uko riva i Nyamasheke ryerekeza i Musanze dore ko umukandida aba bari guherekeza ariho yari yiyamamarije babwira abafana ko bongeye kubasaba imbabazi bahita banica icyiru.

Mu butumwa bugufi bohereje bakoresheje whatsap, Nizzo wo muri iri tsinda yabwiye abafana uko urugendo rwabagendekeye bikarangira batahageze, uyu muhanzi ahita yizeza abakunzi ba muzika ko mu cyumweru gitaha bazaririmbira abafana ku buntu yongera gusaba ba nyiri aka kabyiniro kutazagira umuntu bishyuza ubwo Urban Boys izaba itaramira abafana.

Twifuje kumva ku ruhande rw'abari bateguye iki gitaramo tuvugana na Zabayo nyiri Cascade atubwira ko nubwo atishimiye kuba Urban Boys itararirimbiye abakiriya be bibabaje ariko niba koko bazajya kubasusurutsa ku buntu, avuga ko ari bwo azaba abiseguraho.

Abajijwe niba koko ntakibazo kihishe inyuma y’ibi, Zabayo yavuze ko ntakibazo na kimwe cyane ko amafaranga yabo yose yari yayabahaye ndetse yongeraho ko yabishyuye akoresheje Bank. Aha yijeje abakiriya be ko mu mpera z’icyumweru dutangiye aba bahanzi bazaba babataramira kandi ku buntu.

Ubwo abari bayoboye igitaramo bagezaga ubutumwa bwa Urban Boys ku bafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND