Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kaboss babinyujije muri Urban Record bateguye irushanwa ryo guhitamo abahanzi bazafashwa na ‘Urban Record Label’.
Iryo rushanwa rizatangira tariki ya 14 Gicurasi 2018 risozwe kuwa 30 Gicurasi 2018. Igikorwa cyo gutangira kwiyandikisha guhatana muri iri rushanwa kizatangira tariki ya 14 Gicurasi 2018 bisozwe kuya 27 Gicurasi 2018. Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizajya bikorerwa ku cyicaro cya Urban Record Label iherereye i Nyamirambo ku Kivugiza hafi y’amashuri mu mujyi wa Kigali.
Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Urban Boyz, umuntu ushaka guhatanira aya mahirwe agomba kuba yujuje ibi bikurikira: Kuba afite impano yo kuririmba; Kuba afite ibumuranga, Kuba azi gusoma no kwandika, agomba kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyarwandakazi.
Urban Boys mu kuzamura impano z'abana b'abanyarwanda
Abazatsinda muri iri rushanwa bazahembwa ku buryo bukurikira: Uwa mbere uzegukana iri rushanwa azakorana na Urban Record Label mu gihe kingana n’umwaka umwe; Uwa kabiri azakorerwa indirimbo ebyiri muri Urban Record Label, Uwa Gatatu azakorerwa indirimbo imwe muri Urban Record Label.
Mu guhitamo indirimbo yahize izindi hazifashishwa inararibonye muri muzika ndetse n’itangazamakuru rizaba rihari. Uwiyandikisha muri iri rushanwa yitwaza ibihumbi 20 (20,000Frw). Kwiyandikisha muri iki gikorwa bizajya bitangira saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uwiyandikisha wese asabwa kugenda yiteguye kuririmba kugira ngo basuzume impano ye.
TANGA IGITECYEREZO