RFL
Kigali

Urban Boys yateguye irushanwa ryo gushakisha abahanzi bazafashwa na ‘Urban Record Label’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2018 13:54
12


Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kaboss babinyujije muri Urban Record bateguye irushanwa ryo guhitamo abahanzi bazafashwa na ‘Urban Record Label’.



Iryo rushanwa rizatangira tariki ya 14 Gicurasi 2018 risozwe kuwa 30 Gicurasi 2018. Igikorwa cyo gutangira kwiyandikisha guhatana muri iri rushanwa kizatangira tariki ya 14 Gicurasi 2018 bisozwe kuya 27 Gicurasi 2018. Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizajya bikorerwa ku cyicaro cya Urban Record Label iherereye i Nyamirambo ku Kivugiza hafi y’amashuri mu mujyi wa Kigali.

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Urban Boyz, umuntu ushaka guhatanira aya mahirwe agomba kuba yujuje ibi bikurikira: Kuba afite impano yo kuririmba; Kuba afite ibumuranga, Kuba azi gusoma no kwandika, agomba kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyarwandakazi.

urban

Urban Boys mu kuzamura impano z'abana b'abanyarwanda

Abazatsinda muri iri rushanwa bazahembwa ku buryo bukurikira: Uwa mbere uzegukana iri rushanwa azakorana na Urban Record Label mu gihe kingana n’umwaka umwe; Uwa kabiri azakorerwa indirimbo ebyiri muri Urban Record Label, Uwa Gatatu azakorerwa indirimbo imwe muri Urban Record Label.

Mu guhitamo indirimbo yahize izindi hazifashishwa inararibonye muri muzika ndetse n’itangazamakuru rizaba rihari. Uwiyandikisha muri iri rushanwa yitwaza ibihumbi 20 (20,000Frw). Kwiyandikisha muri iki gikorwa bizajya bitangira saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uwiyandikisha wese asabwa kugenda yiteguye kuririmba kugira ngo basuzume impano ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana ignace5 years ago
    mugende mwabisambo mwe, yo muba mushaka gufasha ntimwakabaye muca amafaranga, nonese mbabaze, uwo mwana wumukene ufite impano ibyo bihumbi byo kwiyanfikisha azabikurahe? mujye mureka kwigira abanyabwenge mubeshya ngo gufasha gufasha, iyi ni imitwe.
  • kazeneza5 years ago
    muri ibisambo, ayo mafaranga muca abantu ni ayiki?? muvuge ko mushaka amafaranga mureke kubeshya abanyarwanda
  • Minani Felix5 years ago
    Ariko aba bahungu baransetsa! ngo uwiyandikisha agomba kuba azi gusma no kwandika? ubu se Nizzo we arabizi? Mugende mwa bisambo mwe, ubu murashaka gusarura amafaranga mu bantu kuki? kuririmba birabananiye, mutangiye iy'ubujura! Nyamara Safi yari yarebye kure! Leta ahubwo iba ikwiye gukurikirana ibi bisambo rwoe ikabimarira muri gereza! Ese ko mwiba, kandi mukuze, ubu ntimuzasazira mu ncabari?
  • Birari Jean Marie5 years ago
    Yampayinka we, narababiwye ko inzara nimarara kubagera mo, Safi we yibereye mu miturirwa, muzakora ibidakorwa! nK'UBWO MUGIYE GUFASHA ABANTU KURIRIMBA, MWE MURARIRIMBA?Ese mwabanje nibura mugakora n'indirimbo ya gatatu mwajya wo kujya kwiba abandi ngo murabafasha? mbwega imbwa
  • 5 years ago
    Are weeee, bati gufasha ntu, ndasetse umusonga urampwereza! Ese ubu hari uwatinyuka agaha izi ngegera amafaranga? ubu mubungije imitimaaaaa, musanze kwiba ari wo mwuga mwiza kurusha gucuranga kweli?
  • musonera boniface5 years ago
    Erega mu Rwanda abantu basigaye biba abandi ku mugaragaro! Ariko ubundi aba ngo ni Urban Boyz bashaka kwiba abantu, bafite icyangomwa cya RDB cyo gukorera Business mu Rwanda?ubundi se ubu koko bafite icyangombwa cya Rwanda Revenue ko basora?Reta nicakire izi ndigasi
  • Muhirwa Victor5 years ago
    Ndasaba abanyarwanda, kutagira n'ifaranga ritoboye baha aba batekamutwe! Ariko uzi ko mumaze kwigira ibisambo ku manywa y'ihangu? ngo 20,000? Erega nta n'isoni mufite! Ubu se ko gukoresha indirimbo n'ubundi ari 20.000, umuntu yaba ayabahera iki ngo agiye kurushanwa? uzi ko mwasaze wana?
  • Bizimana Augustin5 years ago
    Dore re! Murashaka kwiba abantu ku manywa y'ihangu? Ese ubu iyo studio yanyu itarakora n'indirimbo n'imwe koko, ninde wajya kubaha ayo mafaranga? Ubow inzara yatongoye sasa, muhame hamwe muze mwumve uo byifashe rero!
  • Martine Bushayija5 years ago
    hahahaha, Urban Boyz nyine ubu inzara irabariye none ngo amarushanwa!hihihi, none se umuntu ufite indirimbo ebyiri kok ategura amarushanwa? ngo ibihumbi 20.000 bidasubizwa? ni igitabo cy'ipiganwa se mugurishije?Ariko Humble nawe wize koko, ujya mu bintu nk'ibi?yababababa niba mushonje muhame hamwe mwumve, nimwe mwihaye kurakaza Safi itsinda rigasenyuka!
  • Masengesho Ibrahim5 years ago
    Dore ikikubwira ko ari ubujura rero, ntiberekana imigendekere y'iryo rushanwa, uko abantu bazarushanwa, uko judgement izakorwa, amanota bazagendera ho, bo barajwe ishinga n'amafaranga y'injiji zizabaha, Ndakangurira rwose abantu kutazaha amafaranga aba batekamutwe, irushanwa se, ku ndirimbo twumviseb yasohotse muri iyo studio, kuri album se mwakoze mukaba mushaka no gufasha abandi kuzamuka,... mushingiye kuki? Muvane ubujura aho
  • Ndagijimana fidelle5 years ago
    ibihumbi makumyabiri nibyishi rwose
  • Ndagijimana fidelle5 years ago
    ibihumbi makumyabiri nibyishi rwose





Inyarwanda BACKGROUND