RFL
Kigali

Urban Boys, The Ben na Bob Pro nibo begukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/10/2018 7:38
10


Mu minsi ishize nibwo hatangajwe ko radiyo ya Kiss Fm ikorera hano mu Rwanda yatangiye guhemba abahanzi baba bitwaye neza mu gihe cy'impeshyi. kuri ubu ibi bihembo hamaze gutangazwa ababitsindiye.aha The Ben, Urbna Boys na Bob Pro bakaba aribo babashije kwegukana ibihembo muri iri rushwanwa ryiswe Kiss Summer Awards.



Kiss Summer Awards yahataniragamo abahanzi bari bahuriye mu byiciro bitatu aribyo Best Summer Song ahatsinze indirimbo 'Ntakibazo', Best Summer Artist ahatsinze The Ben na Best Summer Producer ahatsinze Bob Pro.

BEST SUMMER SONG:

-1 MILLION C'EST QUOI BY PEACE JOLIS

-LOSE CONTROL BY THE BEN FT MEDDY

-GARAGAZA BY YVAN BURAVAN

-BAPE BY ACTIVE FT DJ MARNAUD 

-NTAKIBAZO BY URBAN BOYS FT BRUCE MELODY & RIDERMAN (Abatsinze)

BEST SUMMER ARTIST

-CHARLY NA NINA

-YVAN BURAVAN

-THE BEN (Yatsinze)

-BRUCE MELODY

-RIDERMAN

BEST SUMMER PRODUCER 2018

-PASTOR P

-MADEBEAT

-HOLLYBEAT

-DAVYDENKO

-BOB PRO

Ibi bihembo ababitsindiye batangajwe mu kiganiro kihariye cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, iki kiganiro kikaba cyacaga kuri radiyo ya Kiss Fm hatangazwa umuhanzi watsinze muri buri cyiciro. kugeza ubwo batangazaga abatsinze ntabihembo bindi  byari byihishe inyuma y'amashimwe bagenewe batangajwe ariko nkuko umwe mu bategura iri rushwanwa yigeze kubiganiriza Inyarwanda.com ngo uko iri rushanwa rizagenda rikura niko nibindi bizagenda biza.

Urban Boys

Bob Pro

The ben






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka5 years ago
    Tuvugishije ukuri bruce melody yarakoze cyane kurusha Theben.
  • Claire5 years ago
    Ibya producer ntacyo mbiziho numva indirimbo ntitaye kubayikoze,ariko The Ben as artist and Ntakibazo as a song they deserve it. Congs kuri The Ben na Urban boys
  • xxxxxx5 years ago
    ibi bintu byarimo kata ndende kbx! ubuse the ben yakoze iyihe hit kweli, ubuse yakoze indirimbo zakunzwe kurusha meddy. ex: slowly, lose control nubwo bayihuriyemo , everything ....., uwakwirengangiza hit ya #bape. gsa icyo gikorwa cyari kiza ubuhata bazakoreshe ukuri kuruta amarangamutima
  • Ni Emucib guturuka muri group Much money5 years ago
    Ikimbabaje nuko ntamuraperi mwashyizemo mwabarezi mwe
  • Sandra 5 years ago
    harya ze ben yakoze iki?ubundi se ...nako reka nigendere
  • kelly5 years ago
    arko tujy tuvuga ibintu none x ubwo izo za slowly ;every thing urimo uvuga zasohots mur summer anyway congs kuri ben; urban boys; bob pro na team yose y kiss fm
  • pedro someone5 years ago
    Ese bikorwa gute?
  • Jo5 years ago
    Mwagiye mureka kata Koko !!! Theben yakoziki Koko !!!
  • Scaire5 years ago
    Ariko Tuvugishije Ukuri Garagaza Yazisumvya.Gusa Dushire Aho Aba Juges Bashize.
  • ar5 years ago
    abantu ntibari kwibuka ko ari ibya summer kandi ben yaratowe that's it





Inyarwanda BACKGROUND