RFL
Kigali

Urban Boys ntiyigeze yinjira muri The Mane, Ukuri kwatangajwe mu kiganiro n'abanyamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/10/2018 16:54
1


Mu minsi ishize ni bwo havuzwe amasezerano hagati ya Urban Boys n'umuyobozi wa The Mane, aya masezerano yavuzweho cyane kuko yaba ubuyobozi bwa The Mane cyangwa Urban Boys nta n'umwe washakaga kuvuga kuri aya masezerano. Haketswe byinshi ariko nyuma na nyuma byaje gutangazwa icyihishe inyuma y'aya masezerano.



Nyuma y'uko amafoto n'amashusho y'umuyobozi wa The Mane n'itsinda rya Urban boys agiye hanze hatangiye gukekwa byinshi. Bimwe mu byakekwaga ni uko aba bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys baba bagiye gusinya amasezerano abinjiza mu nzu ya The mane. Ikindi cyakekwaga ni uko umuyobozi wa The Mane yaba yarasinyanye amasezerano n'aba bahanzi yo gukorana muri bimwe mu bitaramo The Mane iri gutegura.

Aya ni yo makuru y'impamo yatangajwe n'ubuyobozi bwa The Mane mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018. Atangiza ikiganiro n'abanyamakuru Bad Rama umuyobozi mukuru wa The Mane yatangaje icyatumye ahamagaza abanyamakuru muri iki kiganiro n'itangazamakuru.

The Mane

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru cya The Mane

Avuga ku masezerano hagati ya Urban Boys na The Mane, Bad Rama yatangaje ko basinyanye amasezerano y'imikoranire irambye hagati ya Urban Boys na The Mane atari amasezerano yo kwinjiza iri tsinda muri The Mane. Yagize ati:

Ni ikintu cyabaye ku bwumvukane ndetse no ku rukundo dukunda umuziki. Ni muri urwo rwego twahuye na Urban Boys tuganira ku bikorwa bya muzika binyuranye, aha havuyemo amasezerano y'imikoranire mu bikorwa bigiye binyuranye, bitandukanye no kuba bakwinjira muri The Mane. Amasezerano agamije kuba twafatanya na Urban Boys mu bikorwa binyuranye igihe bibaye ngombwa. Ni amasezerano y'igihe kirekire ku buryo Urban Boys ikeneye ubufasha muri The Mane bitabagora ndetse n'igihe The Mane ibakeneye ntibigorane.

Yakomeje agira ati"Muri ibyo bikorwa icyari imbere ni igitaramo cya Celebrities Xmass Party ndetse n'ibindi bitaramo dushobora gukora hanze y'u Rwanda. Yaba mu karere no hanze yako." Uyu mugabo ntiyigeze ahakana ko Urban Boys ishobora kuzaririmba muri The Mane Simbuka Tour igiye kuba hataramirwa mu ntara zinyuranye.Gusa yavuze ko ku bitaramo bine bibanza Urban Boys itazaririmba n'ubwo ibizakurikiraho bishoboka ko bazabitaramiramo.

Bad Rama yatangaje ko aribo bateye intambwe ya mbere kuko babonaga bakeneye Urban Boys mu bikorwa byabo. Yabajijwe niba asanga gukorana na Urban Boys bitateza umwuka mubi hagati ya Safi Madiba uba muri The Mane n'abo yasize mu itsinda rya Urban Boys. Yasubije ko asanga nta mpamvu kuko aba bagabo bazaba bahuriye mu kazi rero ngo nta mpamvu y'inzika na munyangire we ahubwo we ahamya ko bazakora akazi nta nzangano zirimo.

Igitaramo cyiswe Celebrities Xmass Party ni kimwe mu byo ubuyobozi bwa The Mane buri gutegura muri iyi minsi. Ni igitaramo giteganyijwe tariki 25 Ukwakira 2018 aho abahanzi, abakinnyi mu mikino inyuranye n'abandi bantu b'ibyamamare bazaba bitabiriye bagahura bagasangira bakaganira bungurana ibitekerezo. Muri iki gitaramo abantu b'ibyamamare bazifotozanya n'abafana babo ku itapi itukura bataramirwe na bamwe mu bahanzi barimo Urban Boys yamaze gusinya amasezerano ndetse n'abandi bahanzi.

Bad Rama

Bad Rama umuyobozi wa The Mane mu kiganiro n'abanyamakuru

Usibye iki gitaramo ariko na none The Mane iri gutegura ibitaramo bya The Mane Simbuka Tour bizabera mu ntara zinyuranye ku ikubitiro bakaba bagiye guhera mu ntara y'Amajyepfo ndetse n'Iburengerazuba aho bazakorera i Karongi kuri Centre Culturel i Rubengera tariki 16 Ugushyingo 2018. Rusizi muri Expo Ground ho bakazaba bahataramira tariki 17 Ugushyingo 2018. Bazahava bajya mu karere ka Huye tariki 23 Ugushyingo 2018 muri Auditorium ya Kaminuza mu gihe tariki 24 Ugushyingo 2018 bazaba bataramira i Nyamagabe kuri stade.

Ibi bitaramo bizaba bikorwa n'abahanzi bo muri The Mane gusa, mu gihe hari ibindi bizaba mu matariki ataramenyekana mu ntara y'Amajyaruguru n'Iburasirazuba mu turere nka; Rubavu, Musanze, Nyagatare, Kayonza na Ngoma ariho Bad Rama yatangaje ko na Urban Boys ishobora kwifashishwa n'ubwo ahamya ko batarabyemeza.

KANDA HANO WUMVE ICYO UMUYOBOZI WA THE MANE YAVUZE KU MASEZERANO YAGIRANYE NA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hab5 years ago
    ukuntu bakundaga kwambara imyenda isa ntawari gukeka ko batumvikana kweli!!!... byarukwambarira kunkovu zimiringa kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND