RFL
Kigali

Urban Boys na Jay Polly biteguye kurira indege bajya i Burayi naho Dream Boys amakosa bakoze ashobora kubakoraho

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/09/2014 10:51
13


Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeri 2014 nibwo byari biteganyijwe ko abahanzi Jay Polly, Urban Boys na Dream Boys bazerekeza ku mugabane w’u Burayi, Jay Polly akaba yiteguye bidasanzwe kujya kwerekana uwo ari we nyuma yo kwegukana Guma Guma naho Dream Boys bo gusubira i Burayi bishobora kuzabagora.



Aba bahanzi Jay Polly, Dream Boys na Urban Boys byari bimaze iminsi bizwi ko bazataramira mu Bubiligi kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2014, ibyishimo bikaba ari byose kuri Jay Polly nyuma yo kwegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star ndetse akanemeza ko azurira indege n’ishyaka rikomeye ryo kujya kwerekana ibyo basanzwe bamwumvaho cyangwa bamubonaho mu ndirimbo ze akabibereka imbonankubone.

Jay Polly yiteguye kurira indege n'ibyishimo byinshi nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star

Jay Polly yiteguye kurira indege n'ibyishimo byinshi nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star

Uretse Jay Polly witeguye warangije kubona ibyangombwa byose ndetse na tike izamuhagurutsa i Kigali kuwa kane yerekeza mu Bubiligi, abasore batatu bagize Urban Boys nabo bariteguye ndetse ibyangombwa byabo byose barangije kubibona, naho ku ruhande rwa Dream Boys biracyari ikibazo, uretse kuba bashobora kutazajya i Burayi hamwe n’abandi, bishobora no kuzababera ingorabahizi kongera kubona ibyangombwa bibajyana hanze y’igihugu bitewe n’amakosa bivugwa ko bakoze.

Urban Boys nabo bamaze kubona ibyangombwa byose bibemerera kurira indege kuwa kane

Urban Boys nabo bamaze kubona ibyangombwa byose bibemerera kurira indege kuwa kane

Ubwo Platini na TMC bagize Dream Boys baheruka ku mugabane w’u Burayi mu mpera z’umwaka ushize, bari bagiye bafite ibyangombwa bibemerera kugaruka mu minsi micye ndetse bari bafite n’ibitaramo bagombaga kwitabira mu Rwanda mu mpera z’uwo mwaka ariko umwaka warangiye batagarutse ndetse bamwe batangira kuvuga ko bashobora kuba bagiye guherayo, nyuma baza kugaruka tariki 3 Mutarama uyu mwaka, bivuga ko barengeje cyane igihe bagombaga kugarukira cyari ku byangombwa bari bahawe bajya kugenda.

Dream Boys bashobora kugorwa n'ingaruka zo kuba baragiye i Burayi bakarenza igihe bahawe

Dream Boys bashobora kugorwa n'ingaruka zo kuba baragiye i Burayi bakarenza igihe bahawe

Nk’uko inyarwanda.com yabihamirijwe na Andre Gromiko uri mu itsinda ryateguye urugendo aba bahanzi bagomba kugiririra mu Bubiligi, Dream Boys nibo bonyine batarabona ibyangombwa bitewe n’ayo makosa bakoze yo kugenda bakarenza cyane igihe bagombaga kugarukira, kugeza ubu amahirwe yo kujya i Burayi akaba yayoyotse ndetse bishobora no kuzabagora cyane kongera kubona Visa yo kujya hanze y’u Rwanda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ahahaha9 years ago
    Ariko abantu bize bakora amakosa nkaya koko ubwo muba bazima
  • 9 years ago
    babareke bigendere rwose kuko iyabashaka barukugumayo nkabandi
  • asha kisho morisho9 years ago
    mwaramuste? rwose mubabarire izo ndatwa!mubahe condition bagenderaho!
  • 9 years ago
    Lets them go.
  • 9 years ago
    Mubabarire Dreamboys Mubahe Visa Buriya Ntibazongera Kurenza Igihe
  • 9 years ago
    Mubabarire Dreamboys Mubahe Visa Buriya Ntibazongera
  • 9 years ago
    Reka ariko mubona ukuntu urban boyz icanye kumaso
  • cassa9 years ago
    Yooo amakosa narinziko aholana urban boys ako mubona uko mubatekereza atari uko gusa ntawudakosa mubareke bifatanye nabandi
  • diane9 years ago
    nta concert itarimo dream boys rwosee mwabonye samedi performance yabo?bageze kure
  • 9 years ago
    nibatubabarire nace inkoni izamba bemerere aba basore dukunda
  • Niyonsenga aimable9 years ago
    iyo wubahirije igihe mubyo ukora ibintu bigenda neza kandi ukarushaho gutera imbere ngiyo rero ingaruka nibihangane
  • tj9 years ago
    mubareke bagende wenda batindijwe nokuhakunda babayeyo bibagirwa gutaha
  • Kelvine9 years ago
    Sha nimubareke bajye kwishakira agafaraga!!





Inyarwanda BACKGROUND