Itsinda rya Urban Boys kuri uyu wa 7 Gashyantare, 2015 bazataramira mu mujyi wa Kampala mu bitaramo 2, aho bazaririmba mu birori bya HiPipo Music Awards ndetse banakomeze ibitaramo byabo bya “Tayali Album Tours”
Nk’uko bigaragara kuri gahunda zabo z’ibitaramo byo kuri uyu wa 7 Gashyantare,2015 Urban Boys bazaririmba mu gitaramo cy’itangwa ry’ibihembo bya Hipipo Awards ndetse banaririmbe mu gitaramo cyabo bwite bise “Tayali Album Tours”
Bazabanza kwitabira ibirori bya HiPipo Awards
Mu birori bya Hipipo Awards nabo banahatanira, aba bahanzi bazaririmba mu buryo bwa live aho bazaba baririmbira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’uburasirazuba basusurutse abazaba bitabiriye ibi birori. Iki gitaramo kizabera ahitwa Wonderworld Auditorium.
Nyuma bazakomeza mu gitaramo cyabo cya "Tayali Album Tours"
Nyuma yo kwitabira HiPipo, Urban Boys izerekeza Kabalagala muri Venom Beach Bar maze bafatanyije na Radio&Weseal ndetse na Washington bakomeze ibitaramo byabo bya “Tayali Album Tours”.
TANGA IGITECYEREZO