RFL
Kigali

Urban Boys biyemeje gukora muzika ari babiri bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Mpfumbata’–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2017 19:49
18


Urban Boys kuri ubu isigaye igizwe n'abantu babiri aribo Nizo Kabossi na Humble Jizzo, ihamya ko izakomeza ibikorwa bya muzika nyuma y'aho Safi Madiba avuye muri iri tsinda. Ntibiramenyekana niba Urban Boys izasimbuza Safi wagiye, gusa magingo aya babiri basigaye muri iri tsinda bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere.



Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo Humble G na Nizzo Kaboss bagize itsinda rya Urban Boys babwiye Inyarwanda.com ko ikihutirwaga atari ugusimbuza mugenzi wabo wagiye ahubwo ikihutirwaga ari ugukomeza gushimisha abakunzi ba Urban Boys babaha ibihangano kandi byiza.

Aha Humble G yabwiye Inyarwanda.com ati “Abakunzi bacu bari bafite inyota yo kumva indirimbo yacu nshya, abafana bababajwe cyane n'ibyatubayeho gusa ndatekereza ko ubu turi kubasubiza. Iyi ndirimbo ni iya mbere hari n’izindi ndirimbo nyinshi tuzagenda tubaha mu minsi iri imbere kandi zose ziri ku rwego rwiza.” Ibi Humble Jizzo yari abihuriyeho na Nizzo Kaboss wemereye Inyarwanda ko kuri ubu bagiye gukoresha imbaraga nyinshi mu rwego rwo kuziba icyuho cya mugenzi wabo wagiye.

Urban BoysUrban Boys ya Nizzo Kaboss na Humble Jizzo

Usibye kuba ngo bashyize hanze iyi ndirimbo yabo ya mbere bise 'Mpfata' Urban Boys ngo batangiye kuyifatira amashusho azajya hanze mu minsi iri imbere. Ikindi ni uko ngo nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi nyinshi bamaze gukora biteguye gushyira hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi babo.  

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYS 'MPFATA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ibi nisawa rwose
  • 6 years ago
    Nyagasani nukuri abagenderere kukwiyindirimbo nimbi biteye nagahinda urayumva ukumva neza babaye nkimfubyi safi burya ntacyotakoze byabacanze neza
  • safi madiba6 years ago
    ndikumva mbasetse irabishye peeee hhhhh
  • Jack 6 years ago
    Congs urban boys big up. The song is really nice.
  • gigi6 years ago
    indimbo nziza!!mukomerezaho urban boyz
  • Amdms956 years ago
    Congz guys keep on killing em, tubarinyuma kbs
  • pazo6 years ago
    Courage basaza never give up
  • Aime 6 years ago
    Hhhhhhh safi abatipe warubafatiye runini kbsa byabacanze kbsa
  • fils6 years ago
    ahubwo x ubu safi yaramaze iki ubundi ko numva babishoboye?safi warakoze kugenda kbs kuko nubundi warusigaye utubihiriza uruwo kujya mu bagore gusa
  • 6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhh ngaho bakosore uririmbe twumve wa ngegera we
  • ned6 years ago
    courage basaza kuko ndumva uyu atari umuti ahubwo ari farumasi yayo,naho abashyigikiye ngo safi bo ntacy nababwira
  • Ambassador 6 years ago
    Mwarabikoze basaza mukomereze aho tubarinyuma
  • 6 years ago
    Nice song
  • jean Claude harerimana6 years ago
    Nshimye abobasore ntagucika integer.
  • Jojo6 years ago
    Nice song basore!!!Imana ikomeze ibafashe urban boyz 4ever
  • 6 years ago
    Ntimuzacike intege tubarinyuma
  • Nsapa6 years ago
    Byiza basore mukomereze aho big up!
  • bella6 years ago
    iyi ndirimbo irabishye sana,Madiba yarafatiye runini,irasekeje ntinogeye amatwi,Safi numuhanga mumiririmbire nibyigaragaza.





Inyarwanda BACKGROUND