RFL
Kigali

Urban Boys bifatanyije n’abandi guherekeza umufana wabo uherutse kwitaba Imana- AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/05/2018 17:24
3


Urban Boys ni itsinda rikora umuziki hano mu Rwanda, iri ni rimwe mu matsinda akomeye ya muzika azqwi hano mu Rwanda ndetse afite nabakunzi batari bake, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018 abagize iri tsinda bifatanyije n’abandi guherekeza Uwiragiye Marie Claire umufana wa Urban Boys uherutse kwitaba Imana.



Nyuma yo kumenya urupfu rutunguranye rw’uyu mufana wabo abasore bagize itsinda rya Urban Boys bababajwe bikomeye n’uru rupfu,nkuko Nizzo Kaboss umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys yabitangarije Inyarwanda.com, aha akaba yagize ati” Urumva Urban Boys yatunze kandi nubu ifite abafana benshi gusa si benshi tuba tuzi neza amaso kuyandi kuba tuzi umufana wacu ni uko aba afite ibikorwa bikomeye akora bigatuma tumumenya.”

Aha Nizzo yakomeje avuga ko Nyakwigendera yari umwe mu bafana b’intangarugero Urban Boys arinayo mpamvu bari baziranye kandi bari bamuzi nk’umufana wa Urban Boys kandi ukunda bikomeye iri tsinda.Nizzo yatangaje ko uyu yari umwe mu bafana ba Urban Boys babarizwaga mu itsinda ry’abafana babo ba hafi bazwi ku izina rya Swagger Family. Aba bakaba bahurira kuri Whatsapp bakora ibikorwa binyuranye.

Urban BoysBamwe mu nshuti za Nyakwigendera bari bambaye imipira iriho ifoto ye

Ku bwa nizzo ngo kwifatanya n’umuryango we bakajya gushyingura uyu mufana ni nko kubereka ko igihe bamuburaga cyangwa bumvaga aririmba Urban Boys yabaga adata umwanya kuko yubatse inshuti kandi mu by’ukuri uyu Uwiragiye Marie Claire usibye kuba umufana yahoraga atekereza icyakorwa ngo itsinda rya Urban Boys ritere imbere bityo nabo bamugomba icyubahiro nk’iki.

Uwiragiye Marie Claire yitabye Imana ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 azize uburwayi icyakora yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018 mu irimbi rya Nyamirambo.

Urban Boys

Umuryango, abavandimwe ndetse n'inshuti za Nyakwigendera bari baje kumuherekezaUrban BoysUrban BoysUrban Boys mu mbaga yabari baje guherekeza NyakwigenderaUrban BoysUrban BoysNyakwigendera yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    gusajye icyo navuga abobasore bagaragaje urukundo kumuryangowe bakoye cyane
  • Nulu5 years ago
    Ndabona biganye knowles
  • Lizzy 5 years ago
    Ese nulu we uri umuntu cg uri ikintu?? gutabara n'umuco mu Bantu kereka niba mu bintu mudatabarana





Inyarwanda BACKGROUND