RFL
Kigali

Urban Boys batunguwe n’umufana wabo usanzwe uba Denmark witabiriye igitaramo cyabo i Kigali -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/07/2018 17:57
0


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2018 mu kabyiniro ka Vision kabarizwa Nyabugogo habereye igitaramo cyaririmbyemo itsinda rya Urban Boys. Ubwo bari ku rubyiniro Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bagize iri tsinda batunguwe n’umukobwa ubakunda cyane wari waje kubashyigikira nyuma y’igihe kinini atari mu Rwanda, ubusanzwe aba Denmark.



Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Humble Jizzo, ngo ubwo bari ku rubyiniro bagiye kubona umukobwa arazamutse abasanga ku rubyiniro bafatanya kuririmba ndetse ubona yishimye bikomeye, aba basore ngo babanje kugira ngo ni umufana wabo w’i Kigali bisanzwe, icyabatunguye ni uko ubwo bavaga muri aka kabyiniro hari umwe mu bafana babo basanzwe bazi w’inaha i Kigali wabatangarije ko iyi nkumi ari umufana wabo uba muri Denmark uri mu Rwanda mu kiruhuko akaba yari yarahigiye kuzava mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya Urban Boys.

Humble Jizzo yagize ati ”Ni umufana wacu tutari tuzi yari yaragambiriye kudutungura muri kimwe mu bitaramo tuzakora akiri mu Rwanda kuko umufana wabitubwiye yadutangarije ko nyuma y'uko uyu mukobwa ageze mu Rwanda yakomeje kwifuza kwitabira igitaramo cya Urban Boys icyo aricyo cyose bityo agira amahirwe bihura  n’icyabaye kuri iki cyumweru. Yari yazanye n'abandi bafana ba Urban Boys bamufashije kubona uko agera ku rubyiniro ari nabo batubwiye inkuru ye.”

Humble Jizzo yatangarije Inyarwanda.com ko batagize amahirwe yo kuganira n’uyu mukobwa ariko bavuga ko bitewe n'uko akiri mu Rwanda igihe cyose bazashaka uko bicara bahure banamushimire nk’umufana uhoza Urban Boys ku mutima. Kuri ubu itsinda rya Urban Boys riherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ntakibazo’ bakoranye na Riderman na Bruce Melody ikanakundwa cyane ndetse mu minsi ishize bakaba barafashe amashusho y’indirimbo yabo Kigali Love bitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Urban BoysUrban BoysUrban BoysUrban BoysUrban BoysUrban Boys

Inkumi yagize amahirwe yo guhurira na Urban Boys ku rubyiniroUrban BoysUrban Boys

Urban Boys yataramiye Nyabugogo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND