RFL
Kigali

Urban Boys bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Kigali Love' nyuma y'amezi 6 iri hanze-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 8:27
1


Muri iyi myaka mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kimwe mu biba bihanzwe amaso ku muhanzi w'umunyamuziki si ugukora indirimbo gusa, ahubwo n'amashusho yayo bitewe n'umubare w'amateleviziyo wiyongereye. Ibi bituma rero buri muhanzi wakoze indirimbo yanayikorera amashusho mu buryo bwihuse mu rwego rwo gushimisha abakunzi be.



Ibi rero ni nako byagenze ku itsinda rya Urban Boys ryashyize hanze amashusho y'indirimbo bise Kigali Love nyuma y'amezi atandatu iri hanze. Nyuma y'iyi ndirimbo hari imishinga myinshi aba bahanzi bakoze ku buryo bamwe bari batangiye kwibagirwa amashusho y'iyi ndirimbo cyane ko ari ibintu bimenyerewe ko hari igihe usanga abahanzi bakora indirimbo runaka ariko yatinda gukorerwa amashusho bagahita bayareka.

Baganira na Inyarwanda abagize itsinda rya Urban Boys babajijwe impamvu yatumye amashusho y'iyi ndirimbo atinda, ibintu nabo badahakana, bahamya ko byatewe n'impamvu nyinshi batagarukaho mu itangazamakuru nk'uko Humble Jizzo yabitangarije umunyamakuru. Icyakora yatangaje ko icy'ingenzi bashakaga ari ugukora amashusho y'indirimbo meza kandi bagaha abakunzi babo amashusho asa neza. Yasoje avuga ko batekereza ko byanze bikunze ari byo byabaye, gusa na none yisegura ku bakunzi b'umuziki wabo ku bwo gutinda kw'aya mashusho.

Urban Boys

Urban Boys bashyize hanze amashusho y'indirimbo Kigali Love

Twabibutsa ko amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe akanatunganywa na Sasha Vybz umwe mu bahanga mu gufata no gutunganya amashusho u Rwanda rufite mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Ni amashusho y'indirimbo ya kabiri iri tsinda rishyize hanze nyuma y'uko abarigize batandukanye na Safi Madiba umwe mu babaye muri iri tsinda usigaye ukora umuziki ku giti cye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA URBAN BOYS 'KIGALI LOVE'

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    muzonhere mubuge ubusa aba bahungu barasobanutse





Inyarwanda BACKGROUND