RFL
Kigali

Urban Boys bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/12/2017 19:24
11


Muri iyi minsi itsinda rya Urban Boys riri kurwana no kuziba icyuho ryasigiwe na Safi Madiba wamaze kurivamo. Kuri ubu Nizzo Kaboss na Humble Jizzo ni bo basigaranye itsinda rya Urban Boys aho baherutse gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere batari kumwe na Safi bise ‘Mpfumbata’ ndetse kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho yayo.



Ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’ Urban Boys babwiye Inyarwanda.com ko bashaka gukora ibintu bikomeye ndetse bagashyira muzika yabo ku rwego rwo hejuru ku buryo abafana babo batazigera bicwa n’irungu. Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuziki wabo ugume ku rwego wahozeho.

Urban Boys bafashe amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’-AMAFOTO +VIDEOHumble Jizzo mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze mu gihe Humble Jizzo umwe mu bagize iri tsinda ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaherekeje umufasha we Amy Blauman wagiye kwibaruka, icyakora nawe ubwo yajyaga kuva mu Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko asize bakoze ibikorwa byinshi ku buryo Nizzo Kaboss agomba gusigara abikurikiranira hafi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO MPFUMBATA YA URBAN BOYS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dodos 6 years ago
    Uburaya bwo bwabaye umuco karande muri mwe ariko igihe kirageze ngo muhimbe indirimbo zifite amagambo n'amashusho mazima atajyana mugitanda.
  • Nkunzi6 years ago
    Pharmacist pe! Courage
  • 6 years ago
    Iri nikosora kbsa
  • Katty6 years ago
    Ubwo rero mwatakaje amafr ngo murigukora clip kd aruburaya gusa bwuzuyemo muhimbe ibintu bizima bifite ninyigisho kuko iyindirimbo nta msg irimo pebyari kuruta humble akayaguramo pumper zumwana arkse harikintu nibaza kikancanga kgl ntamyend ikibamo cg nuko baciye caguwa abaribacu ntibacyambara pe wallah biracyakomeye kbs
  • 6 years ago
    uuuuhhhhh ndumiwe koko
  • 6 years ago
    fillette
  • hassan 6 years ago
    iyi ndirimbo irakennye cyane mu magambo,ariko ubu ntabwo mwajya muhimba ibintu bizima kweri,mugakora na video nzima ubu ngo muri abahanzi
  • jj6 years ago
    murebe video ya jason derulo ft french montana yitwa tip toe murebe ukuntu ino video bakoze copy paste!!! ibi bintu sibyo pehhhh
  • Marthens 6 years ago
    Ibi babyita gukabya nkubu mwaririmbye Iki? Ariko aba bakobwa ntibagira ababahana cg abajyanama? Aya mafr Iyo mwerura mukayagura itabi
  • Den6 years ago
    Courage basore banjye
  • 6 years ago
    Wowe wiyise JJ uri fake cyane iyi clip ntaho bigiriye Na gato niya Jason Derulo Na french Montana wongere urebe neza ahubwo uri umunyeshyari gusa





Inyarwanda BACKGROUND