Muri iyi minsi abagize itsinda rya Urban Boys bari bamaze iminsi bashyize hanze indirimbo ‘Mama’, bakurikizaho kuyifatira amashusho. Kugeza ubu amashusho y'iyi ndirimbo yamaze kugera hanze, aba basore bakaba bahamya ko ari amashusho yabahenze kuko ngo yabatwaye arenga Miliyoni eshanu z'amanyarwanda.
Kuba aya mashusho y’indirimbo ‘Mama’ yiganjemo imyambarire ya kinyafurika, Inyarwanda.com twahise tugira amatsiko yo kumenya agaciro kayo twegera Safi Madiba umwe mu bagize Urban Boys adutangariza ko yabahenze ku buryo byibuza babaze neza basanga ari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu (5,000,000 Frw).
Urban Boys mu gitaramo cy'Intsinzi baherutse kugaragaramo
Safi Madiba yatangaje ko iyo umaze kwizerwa n’abafana ba muzika nawe utabasondeka, bityo ngo nabo bahisemo gukorera indirimbo nziza abanyarwanda n’amashusho yayo bakemera akabahenda ariko icy'ingenzi akaba ari ugushimisha abafana babo ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na Sasha Vybz mu gihe amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Nessim bose bakomoka i Bugande.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'MAMA' YA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO